Published Sunday , on 15 December 2019, 11:39:26 by Iritararenga Dieudonne

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukumira ibyaha ku kicaro cy’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ku wa kane taliki 13, 2019, hagaragajwe ko imikoranire myiza y’inzego zombi ari umusingi wo kurwanya no gukumura ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yagize ati ‘’Itangazamakuru ntabwo ridutungira agatoki gusa aho icyaha cyabaye, ahubwo ridufasha no kukigenza, iyo icyaha kibaye ni mwe jwi rya mbere mudufasha kumenya aho kiri. Ntabwo ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwakoroherwa no kumeya aho icyaha kiri itangazamakuru ritabigizemo uruhare. Ni mwe ba mbere mumenya amakuru mu kayageza kuri sosiyete n’ubutabera bukabimenya. Icyaha cya ruswa, icyo kunyereza umutungo wa leta, ijwi rya mbere ribyamagana ni iry’itangazamakuru. Dukwiye gufatanya mu gukumira no gutahura ibyaha ingaruka zitari zaba […]’’

Umushinjacyaha mukuru, Havugiyaremye Aimable, avuga ko abaturage bizera itangazamakuru bityo bakaba bafite amahirwe yo kubona amakuru byoroshye, ku bufatanye bwabo, ubugenzacyaha n’ubushinhinjacyaha bafatanyiriza hamwe gukumira no kurwanya icyaha.

Havugiyaremye Aimable ati ‘’Kubera imbaraga itangazamakuru rifite hari abaryita ubutegetsi bwa 4, ugendeye ku bikorwa rikora. Turashima itangazamakuru ryo mu Rwanda, ku kubaka igihugu cyane cyane mu kwirinda no gukumira icyaha. Ni byo turi mu bushinjacyaha, ariko hari aho tutagera, mutugerera. Iyo umuntu ahamagawe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha aza afite ubwoba, ariko mu itangazamakuru baba bisanzuye, itangazamakuru rishobora kubona amakuru menshi kuturusha. N’ubwo tubishima ariko ntabyera ngo de, hari ibyo itangazamakuru rikwiye kwirinda, cyane cyane inkuru zikura abantu umutima na byacitse kuko akenshi na kenshi, inkuru yaba itari yo cyangwa ari yo, abaturage babifata nk’ukuri kuko barabizera cyane.”

Ku ruhande rw’itangazamakuru, Barore Cleophas, umuyobozi mukuru wa RMC, asanga itangazamakuru rikwiye gukorwa kinyamwuga kuko iyo bitagenze gutyo habamo gutesha igihe inzego, ati ’’Itangazamakuru ni umuyoboro ushobora kuburira abantu, gukumira no kugaragaza icyaha. Ibivuzwe n’itangazamakuru bifatwa nk’ukuri kandi bisakara vuba. Itangazamakuru rigomba kwibuka inshingano rifite kuri rubanda. Iyo hatangajwe amakuru atari yo usanga hagaragara gutesha igihe inzego. Niba tuvuze ngo ahantu runaka haravugwa icyaha, ubuyobozi bukajyayo bagasanga warabeshywe nawe ukabeshya, ni cya gihe uyobya abantu bagata igihe. Ibi abanyamakuru b’abanyamwuga basabwa ku byirinda mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gucukumbura no gutahura icyaha hagamijwe kugikumira’’.