Published Monday , on 11 March 2019, 18:37:08 by Christophe Hitayezu


Ni kenshi havugwa abahinzi baburiye isoko umusaruro waba iw’ibigori ndetse n’ibindi bihingwa, ariko kandi hakanumvikana inganda zabuze umusaruro wo gutunganya rimwe na bimwe kubihuza bigatera urujije, gusa hari ubwo biterwa n’uko umusaruro wangiritse utujuje ubwiza uruganda rukeneye.

Kimwe mu byangiza umusaruro w’ibigori harimo uruhumbu rwo mu bwoko bwa "Aflatoxine", minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bakaba barahagurukiye kurwanya ibirukurura mu musaruro w’ibinyampeke.

Kugera ubu 10% ry’umusaruro w’ibigori mu Rwanda urangirika. Kuva muri 2011, Leta yashyizeho gahunda yo gufata neza umusaruro (Post-Harvest Strategy) y’imyaka 7 yerekanaga uburyo umusaruro cyane cyane uw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe utunganywa uhereye mu gusarura kugeza kuwukoresha bwa nyuma.

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu, mu gihugu hose hubatswe ubwanikiro bwa kijyambere burenga 525 bufite ubushobozi bwo kwanika toni 30 kuri buri bwanikiro, hakozwe ubukangurambaga bwo kubaka ubwanikiro bw’igihe gito, kandi abahinzi bafashwa kubona amahema arenga 120,000 yo gusakara ndetse imashini zumisha ibigori zirenga 9 zegerezwa abahinzi.

Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko hubatswe uruganda rwumisha ibigori biri ku bitiritiri, rugahungura, rukagosora; rufite ubushobozi bwo kwakira toni 400 icyarimwe ruri i Masoro mu mujyi wa Kigali.

Imashini zihungura ibigori zirenga 10,000 zahawe abahinzi, abayobozi ba koperative, abanyamuryango, abajyanama b’ubuhinzi n’abafashamyumvire barenga 153,785 barahugurwa ku gufata neza umusaruro

Mu bwikorezi bw’imyaka hatunganyijwe imihanda y’ubuhahirane mu cyaro (feeder roads) igera ku bilometero 2,456 km, cyane mu duce tugaragaramo umusaruro mwinshi hagamijwe kugeza umusaruro ku isoko utarangirika.

Hubatswe kandi ubuhunikiro bufite ubushobozi bwa toni 295,495 hirya no hino mu gihugu. Ku bufatanye n’abikorera hashyizweho gahunda yo kubikira umusaruro abahinzi, koperative n’abacuruzi.

Mu rwego rwo gutuma ibikorwa bifasha abahinzi kubungabunga umusaruro biramba, hari gahunda yo gushyiraho za Komite guhera mu Karere kugeza ku Kagari zifatanije n’abafatanyabikorwa mu gukurikirana ibikorwa byo gufata neza umusaruro.

Imfashanyigisho za MINAGRI zigaragaza ko niyo umusaruro wose waba wujuje ubwiza nta kintu na kimwe kivanzemo, ariko ufite igipimo cya Aflatoxine kiri hejuru, wose ufatwa nk’uwangiritse ku buryo uba utemerewe kugera ku isoko ndetse no kuribwa yaba abantu ndetse n’amatungo kuko ushobora gutera abawuriye ibyago byo kwandura indwara zitandukanye.