Published Saturday , on 22 August 2020, 15:07:58 by Naomi Irakoze Mugaragu

Hari ubwo inyamanswa ziba zifitemo ama virusi (virus) cyangwa bagiteri (bacteria), ariko ntibibe ikibazo kuri zo ubwazo, ahubwo umuntu aziriye cyangwa azikozeho zikaba zamwanduza, kubera ko imiterere y’inyamanwa iyo ugiye mu miremerwe usanga zo ubwazo zishobora kuba zakwihanganira icyo kintu ariko zagera ku muntu zikamutera ikibazo, nk’uko Dr Imanishimwe Ange, umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda, umuryango ubungabunga ndetse ukanavura urusobe rw’ibinyabuzima.

Avuga ko kuba ba rushimusi bakica inyamanswa bihangayikishije, mu magambo ye ati: “hari indwara nyinshi ziba zatewe n’izo nyamanswa, urugero ni COVID-19 byagaragajwe ko ifitanye isano n’inyamanswa z’agasosi zacuruzwaga ku masoko mu Bushinwa mu ntara ya Wuhan. Bivuze ngo rero izi nyamanswa iyo zitabungabunzwe cyangwa abantu bagakomeza kuzica, n’ubundi haba hari ibyago byinshi by’uko hashobora kuzaza ibindi byorezo, ari yo mpamvu tubwira abantu ko ari ngombwa buri gihe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi abantu bakirinda kurya inyamanswa zipfishije n’izo mu gasozi”.

Dr Ange kandi avuga ko ari yo mpamvu muri Afurika hagiye haba ibibazo bikomeye, aho nka Ebola yagiye yica abantu benshi cyane kandi na yo ikaba ifitanye isano n’ukuntu abantu babana n’inyamanswa zo mu gasozi, anagaruka ku bicurane by’ibiguruka na byo byigeze gutera abantu ibibazo, anongeraho ko ubu iyo ugeze muri Amerika y’epfo usanga ikibazo cy’indwara ya zika kandi iyi nayo ifitanye isano n’izo nyamanswa zo mu gasozi.

Dr Ange avuga ko ba rushimusi n’abandi babangamira urusobe rw’ibinyabuzima bashobora kubihanirwa. Ati: “Hari n’amategeko rero agenga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ariko twe dukunda kubwira abantu ngo ikintu cya mbere ni uko abaturage bagombye kumva, ariko na none iyo imyumvire itari guhinduka, hakurikizwa n’amategeko”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) giha 10% by’amafaranga yavuye ku bukerarugendo abaturiye za pariki, leta y’U Rwanda ikaba imaze gutanga amafaranga arenga miliyari icumi yagiye asaranganywa abaturage baturiye za pariki.