Published Tuesday , on 9 June 2020, 17:02:33 by Christophe Hitayezu

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 kimaze gutwara ubuzima bw’abasaga ibihumbi magana ane ku Isi, ndetse no mu Rwanda abasaga magana ane bakaba bamaze kwandura iyi ndwara, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi ntibafite amakuru ahagije, abandi bakagira atari yo ku buryo yandura n’uburyo bwo kuyirinda, kimwe mu byabangamira ingamba zo kuyirwanya nk’uko inzobere mu buzima zibigaragaza.

Umubyeyi witwa Uwimana azi bimwe mu bimenyetso ko uwo yafashe aribwa umutwe, akagira ibicurane ndetse agakorora, ndetse no kuribwa ingingo zose, ariko akavuga ko kuyirinda ari ukwambara agapfukamunwa gusa, bikaba bihagije ngo umuntu abe atayandura.

Sebahutu Joel, Iradukunda Bosco n’abandi twabashije kuganira, bavuga ko bazi ko ari indwara yandurira mu buhumekero ndetse no guhuza amaraso.

Mu gihe Leta yashyizeho amabwiriza yo kurinda ikwirakwira rya COVID19, harimo no kwambara agapfukamunwa igihe umuntu asohotse mu rugo, byumvikana ko abaturage bamwe bataragira amakuru y’ukuri ku mpamvu yako, umwe mu babyeyi twaganiriye agira ati, “Badushishikariza kukambara kugirango twirinde Korona, ariko se abo bo mu bindi bihugu bapfa batadufite!”

Mu kugeza amakuru ajyanye n’icyi cyorezo ku baturage, umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine avuga ko imidugudu 537 igize aka Karere yose buri gitondo igeza amakuru ku baturage, avuga ko utugari twose uko ari 88 dufite mikoro nini (megaphone) bifashisha bakangurira abaturage uko birinda.

Uyu muyobozi avuga kandi ko abajyanama b’ubuzima banyuze muri buri rugo basobanurira abaturage uko iyi ndwara yandura n’uko bayirinda, ndetse hakoreshwa n’imodoka zirimo ibyuma ndangururamajwi, ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwibutsa abantu kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Hakiza Steven ukuriye abaforomo n’ababyaza mu bitaro bikuru bya Kibuye, yibutsa ko bimwe mu bimenyetso by’ibanze bya COVID-19 birimo “umuriro, kubabara mu muhogo, gukorora, ndetse no guhumeka nabi iyo imaze kukurembya, umuturage wabibona yakwihutira kubimenyesha umujyanama w’ubuzima umuri hafi kugirango tumufashe atararemba”.


Hakiza Steven aganira n’umunyamakuru

Dr. Jose Nyamusore ushinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko iyo badasobanukiwe indwara bigira ingaruka mu kwirinda, yagize ati “Niyo mpamvu iyo habaye icyorezo icya mbere dushyiraho ni ‘indwara ni iki? Yandura gute? Igaragazwa n’ibihe bimenyetso? Icyo tumusaba iyo yagaragaje ibimenyetso ni iki?’ Igihe umuturage atarabisobanukirwa cyangwa abyumva ukundi, ingaruka zivamo ni uko bitanga icyuho mu bwirinzi”.

Dr. Nyamusore asaba abaturage gukurikira amakuru atangwa na Minisiteri y’ubuzima ndetse n’ikigo gishinzwe ubuzima kuko ari ho bakwiye gukura amakuru y’ukuri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, Dr. Tredros Ghebreyesus yavuze ko ibihuha n’amakuru atari ukuri akwirakwizwa hirya no hino, ari mu bitiza umurindi COVID-19 ndetse akanabangamira urugamba rwo kuyirwanya.