Published Thursday , on 13 December 2018, 14:04:17 by Christophe Hitayezu


Mu bushakashyatsi bw’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze mu Rwanda (CCOAIB) bugamije kugaragaza uko ibyatoranyijwe mu mihigo bigaruka kumenyeshwa abaturage, hagaragajwe ko imihigo y’akarere itagaruka ngo abaturage bayimenye uko bikwiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, Ngendandumwe Jean Claude avuga ko abaturage bamenya imihigo y’umudugudu ariko ntibamenyeshwe uko bikwiye iyemejwe ku rwego rw’Akarere, bikaba na kimwe mu bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo akarere kahize dore ko hagomba kubamo uruhare rw’umuturage.

Agira ati "Mu turere 10 twakoreyemo ubushakashatsi, abaturage bemera ko ubuyobozi bw’umudugudu bubagezaho uko imihigo iteye ku kigero cya 82,6%, uko uzamuka niko imibare iba mike ukagera ku rwego rw’akarere iri hasi cyane ku kigero cya 16,6%".

Ku rwego rw’umurenge abaturage bamenyeshwa ibyemejwe mu mihigo ku kigero cya 48,6% naho ku rwego rw’akagari ni 21,4%.


Ngendandumwe Jean Claude, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB

Ngendandumwe avuga ko no kuba nta nta mabwiriza ategeka inzego z’ibanze gusubira inyuma kubwira abaturage ibyemejwe mu mihigo byari ikibazo, ariko ko ari ibyo kwishimira ko nibura muri Nzeri 2018 LODA yasohoye amabwiriza abwira inzego zitandukanye kumenyesha abaturage ibiri mu mihigo.

Uyu muyobozi asobanura ko ari ikibazo kuba imihigo yo mu nzego zo hejuru abaturage batayimenya kuko bigira ingaruka mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ati "Mu gushyira mu bikorwa ibyo akarere kateganyije uruhare rw’abaturage ruri imbere, iyo umuturage atazi ibikubiye mu mihigo bigomba kumukorerwa, kuzagaruka umubwira ngo abishyire mu bikorwa bizagorana".

Birimana Eric ushinzwe igenamigambi mu karere ka Muhanga, avuga ko uba hari ibigenda binozwa, agira ati "Uruhare rw’abaturage ntirwari ruzwi, twabonaga dutegura ibintu ariko ntitwari dufite uburyo bwo kongera kubigeza ku baturage, ariko ubu byatumye tubishyiramo imbaraga uyu mwaka ni uwa gatatu kandi uko iminsi igenda hagenda haboneka impinduka, ubu imihigo twayishyize ku byapa bigera kuri 36 ugeze no muri gare uhita ubona imihigo y’akarere mu kinyarwanda ndetse no muri buri murenge irahari, turategura gukora udupapuro duto turiho imihigo ku buryo buri rugo ruzajya ruba rufite imihigo y’akarere".

Murindwa Anatole ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB avuga ko n’ubwo imibare ikiri hasi ariko buri mwaka hagaragara impinduka nziza, agira ati "Uyu mwaka byagaragaye ko habayeho kuzamuka ku birebana n’imyumvire y’abaturage ku mihigo ndetse n’uruhare rwabo mu guhiga no mu kumenyashwa amakuru ku byahizwe, iyo ubigereranyije na 2014 ubona ko habayeho impinduka nini igaragara aho ku rwego rusange habayeho impinduka ya 3.6%, biragaragaza ko hari icyakozwe ku rwego rw’inzego z’ibanze".

Ubu bushakashatsi buje nyuma y’ubwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragazaga uruhare rw’umuturage mu mihigo aho byanagaragaye ko rwari rukiri hasi.

Asobanura ko n’ubwo habayeho impinduka atari ibintu bishimishije kuko bisa n’ibijya bigaragazwa mu bushakashatsi bwa RGB ko uruhare rw’umuturage mu mihigo ikiri hasi.

Murindwa avuga ko mu nshingano za RGB habamo ubujyanama ku nzego bireba kandi ko ibyo bikorwa kenshi mu nama uru rwego rugirana n’abayobozi ku nzego z’ibanze ari nayo mpamvu iyo hakozwe ubushakashatsi ku mwaka ukurikiye ubona ko hari impinduka yabayemo.