Published Wednesday , on 6 June 2018, 22:54:22 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuba abaturage babona ubuyobozi bumena inzoga zitujuje ubuziranenge nk’ububangiriza bugamijwe kubicisha icyaka, biri mu bidindiza icika ryazo kuko bigaragaza ko bo ubwabo batarumva ingaruka zazo ku buzima.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 5 Kamena 2018, mu murenge wa Burega, Akagali ka Butangampundu mu Gasanteri k’ubucuruzi ka Kiyanza, ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’inzego z’umutekano Polisi na DASSO bazindukiye mu gikorwa cyo kureba abapimyi bapima inzoga zitemewe zimenwa ku mugaragaro.

Bamwe bavuga ko izi nzoga zibangamira ubuzima bw’abaturage kuko abenshi iyo bazinyoye baba bameze nk’abataye ubwenge.

Gusa hari abandi bavuga ko kuzimena ari ugushaka kubicisha inyota.

Umwe mu bahatuye avuga ko atumva impamvu zimenwa, agira ati "Njye ku bwanjye sinumva impamvu baza bakamena inzoga. Nabibonyemo akarengane, barashaka kutwicisha inyota”.

Umwe mu bamenewe inzoga avuga ko we abifata nk’ibyago ariko yemeranya n’ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kuzimena ariko na bwo bikaba ku mpamvu z’uko zari zibishye.

Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikunze kuvugwa henshi mu gihugu aho bamwe bazita n’amazina ajyanye n’ingaruka zitera ku bazinyweye nk’izitwa muriture, magwingi, umumanurajipo, sinzunjombye n’ayandi.

Ubuyobozi buvuga ko butazajenjeka na gato, ko bugomba kuzihagurukira kugirango hirindwe ingaruka za hato na hato ziterwa na zo.