Published Wednesday , on 26 February 2020, 13:58:29 by Naomi Irakoze Mugaragu

Itsinda ry’abarimu bo mu Bubiligi bigisha amasomo afite aho ahurira n’imibanire y’abantu, anafitanye isano n’ubwicanyi ndengakamere bwagiye bukorwa ku isi burimo na za Jenoside, riri mu Rwanda ngo baganire na bagenzi babo bigisha amateka. Tariki 25 Gashyantare 2020 habayeho ibiganiro hagati y’abarimu bagize iryo tsinda n’abanyeshuli bo mu ishuli rya ENDP Karubanda mu karere ka Huye, baganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibi ngo bikaba bizafasha mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside kuko hari amakuru menshi bahakuye bazajya guha abo bigisha.

Ni igikorwa gitegurwa n’umuryango w’ababiligi RCN Justice et Democratie ku bufatanye na Association Modeste et Innocent (AMI), aho bajyana aba barimu ahantu hatandukanye bahurira n’abashobora kugira icyo bababwira kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bavuga ko ibi bifitiye umumaro abanyarwanda mu rugendo rwabo rwo gukira ibikomere no guharanira ko jenoside itazongera kubaho, nk’uko umuhuzabikorwa wa AMI, Bizimana Jean Baptiste abivuga. Agura ati ”Iki gikorwa ni imwe mu ntwaro zo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, urabona hariya i Burayi, ni mu ndiri y’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba rero noneho baje ngo bayisobanukirwe, bagende bigishe abanyeshuri, muri bo harimo n’abana ba babandi bigishijwe ibinyuranye n’ibyo barimo bibonera baniyumvira mu Rwanda, inyungu tuyifitemo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi izamenyekana kurushaho kandi ikamenyekana uko iri hariya i Burayi. Niba kuyemera bigenda byaguka kurushaho ntibibe iby’abanyarwanda gusa, nk’abanyarwanda mu rugendo rwacu rwo kwiyomora, no gukora ku buryo bitazasubira ukundi, iyi ni intambwe nziza.”

Uhagarariye aba barimu bo mu Bubiligi, Noemie Gregoire avuga ko bagiye guhindura uburyo bigishagamo. Agira ati ”Nyuma yo guhura n’abantu batandukanye, tuzagura uburyo bwakoreshwaga mu kwigisha amateka, ikindi kandi tuzategura ingendo zitandukanye mu mashuri tugerageza kugenda tubabwira ku byo twigiye mu Rwanda.”

Abanyeshuri bo muri ENDP Karubanda na bo bavuga ko bishimiye ibiganiro bagiranye n’aba bashyitsi, ndetse bakishimira ko n’ubutumwa burebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahaye aba barimu bazabubagereza ku batari bayisobanukiwe.

Hirwa Fravis Benzo wiga mu mwaka wa gatandatu, agira ati ”Hari igihe umuntu aba yicaye avuga ko u Bubiligi nka kimwe mu bihugu byakolonije u Rwanda abantu baho baba bacyumva ko Jenoside mu Rwanda itabaye, ariko kuba hari abarimu baho baje, n’ibiganiro twagiranye, byatweretse ko ari kimwe mu bihugu byahagurukiye kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu ngo bitazongera kubaho”.

Mugenzi we Karega Niyigena Ritha, agira ati ”Numvise badahakana Jenoside, n’ubwo iwabo hatabura abakomeza kuyihakana, kuba Jenoside yarabayeho tukaba dufite abahamya, n’ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yabaye, bituma n’abari hanze bagerageza kuyipfobya babura aho bahera, kandi batwemereye ko bagiye kutubera nk’abambasaderi, bakazakomeza gukorera ubuvugizi u Rwanda mu guhana abo bayihakana, ndetse n’ifatwa ry’abasize bayikoze bagahungira iwabo.”

Ni ku nshuro ya kabiri abarimu bo mu Bubiligi baza mu rugendo nk’uru mu Rwanda, impamvu ngo ikaba ari uko ubusanzwe bigishaga ibya Jenoside yakorewe abayahudi, nyuma bamwe mu banyeshuri b’abarundi n’abanyarwanda, n’abandi bantu bo muri biriya bihugu bababaza impamvu batigisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagahitamo kuza mu Rwanda ngo baganire n’inzego zitandukanye, zirimo abarimu n’abanyeshuri, REB, CNLG, … kugira ngo basobanukirwe iby’ayo mateka bagende bakore imfashanyigisho yuzuye, bayinjize mu mateka basanzwe bigisha.