Published Monday , on 18 March 2019, 18:23:00 by Christophe Hitayezu

Bimaze kumenyerwa ko ibikorewe mu Rwanda byose byitwa ‘Made In Rwanda’, byaba ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ubikoze ntazuyaza kwandikaho ayo magambo ahanini agamije kuresha abakiriya kuko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ari gahunda yashyizwemo na Leta mu rwego rwo guha agaciro ibyo rukora hanagabanywa ibyo rutumiza mu mahanga, nyamara ayo ni amakosa kuko ikirango cya Made In Rwanda gitangwa n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

Imibare igaragazwa na RSB ni uko 82% by’abanyarwanda batizera ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda, akenshi bakabifata nk’ibintu byoroheje utagura wizeye ko bizarama cyangwa bifite umwimerere nk’ibivanwa hanze y’igihugu, bigasa nk’uko benshi bishyizemo ko ibishnwa ari ibitaramba,

Ibi ahanini biterwa n’uko umuntu abyuka agashinga uruganda rwaba runini cyangwa uruciriritse ibyo akoze byose akabyita Made In Rwanda, ababiguze batabisangana umwimerere nk’ibyo basanzwe bazi bakabyitirira ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, mu guhangana n’iki kibazo, ikirango cya Made In Rwanda cyatangiye kujya gitangwa na RSB gusa kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo kitakwiganwa.

Ibi byatumye RSB ikora ubukangurambaga mu gihugu hose iganira n’abanyenganda ndetse n’abikorera muri rusange ibamenyesha ubwiza bwo kugira ikirango cya Made in Rwanda, kureka kukiyitirira ku batagifite ndetse n’akamaro kacyo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, haganirwa kandi n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa mu gutanga ibirango by’ubuziranenge bidasabye ababishaka kugera i Kigali aho RSB ikorera nk’uko byari bisanzwe.

Aganira n’abitabiriye ubu bukangurambaga mu karere ka Musanze, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Mukeshiyaremye Athanasie yavuze ko iki kirango kigamije kurinda ubwiza n’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda, yagize ati “Urebye inyigo zakozwe abantu benshi bishimiraga ibiva hanze kuko bavugaga ko ibyacu bitujuje ubuziranenge, ubu rero natwe twatangiye gushyiramo imbaraga ngo ibintu byacu bye guta agaciro”.

Mukeshiyaremye Athanasie aganira n’abanyenganda n’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, Muriro Anicet avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha RSB guhagarika abasanzwe bigana ibirango by’ubuziranenge kuko hari uwakigiraga akagiha bagenzi be nk’ufotoza indangamuntu, avuga kandi ko icya Made In Rwanda kizajya gihabwa ibyamaze gupimwa bikagaragaza koko ko byujuje ubuziranenge atari buri wese ufite ibyo akora mu Rwanda nk’uko byanagarutsweho na Mukeshiyaremye wagize ati “Icyi kirango kizajya gitangwa ari uko twabanje gusuzuma, twapimye maze tukabaha ikirango cy’ubuziranenge kirimo na Made in Rwanda”.

Muriro Anicet asobanura ingamba mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Uwayo Desire, ni umukozi wo muri Entreprise Urwibutso, agaragaza impungenge ko bizongera ikiguzi cyo gutunganya udupapuro tujya ku bicuruzwa tugaragaza ubuziranenge niharamuka hatanzwe ibirango bya Made in Rwanda ukwabyo n’iby’ubuziranenge ukwabyo, gusa Muriro avuga ko bizajya bitangirwa hamwe ku buryo bitazongera ikiguzi.

Uwayo atanga ibitekerezo nk’umwe mu bitabiriye ubukangurambaga

Umwanzuro wa karindwi w’inama ya 16 y’Umushyikirano, wemeza gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.