Published Wednesday , on 2 September 2020, 17:49:27 by NONAHA

Mu nama igamije kugaragaza uruhare rw’igihugu mu guhashya ubukene n’ingamba zo kwihaza mu biribwa yateraniye i Kigali tariki 26 Kanama 2020, imiryango itegamiye kuri Leta yasanze bikwiye ko ibikorwa byo kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi byakongererwa ingengo y’imari.

Mu ngengo y’imari ya Leta ya 2018/2019, ayagenewe ingamba zo kwihaza mu biribwa n’indyo iboneye yanganaga na 10,41%, mu mwaka wakurikiye wa 2019/2020, uru rwego rugenerwa angana na 10,12 % by’ingengo y’imari yose.

Imwe mu myanzuro y’iyi nama yateguwe n’umuryango uharanira iterambere ry’icyaro (Rural Development Organization) ku bufatanye n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yasabye ko bikwiye ko inzego zifata ibyemezo mu kongera ingengo y’imari igenewe imirire myiza no gukorana neza iki gikorwa n’abafatanyabikorwa muri urwo rwego.

Hasabwe kandi ko ingengo y’Imari y’uturere igomba kongera agenewe imirire myiza, cyane cyane ku babikeneye kurusha abandi, kandi bigakorwa muri gahunda inoze.

Kugeza ubu imibare ya 2015 igaragaza ko igwingira riri kuri 38% mu gihugu hose. Igwingira ry’umwana ukiri muto mu myaka, ni ikimenyetso cy’imirire mibi ikabije, bikagira ingaruka ku mikurire y’umwana ndetse no ku bwonko bwe.

Gusa n’ubwo ibi bisabwa, uburyo bwashyizweho na Guverinoma bwagabanyije iki kibazo cy’imirire mibi bitewe n’ingamba zashyizwe mu bikorwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, n’izindi ngamba zaturutse mu bafatanyabikorwa mu majyambere na sosiyete sivile, bose bashyize hamwe mu kugihashya.

Inkuru nziza yerekanwa n’ubushakashatsi ku kwihaza mu birirwa (CFSVA), mu mibare irerekana ko ibyo byagabanutse ku buryo bugaragara, mu byaro, igipimo cyari ku ijanisha rya 40, (40 %), byaramanutse, mu mijyi byari ku ijanisha rya 27 (27 %), naho byaramanutse cyane.

Iryo sesengura ryerekana ibyakozwe, hakurikijwe ibyemejwe na Guverinoma mu mwiherero wa 2015, byerekeye kurwanya igwingira n’imirire mibi.


Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel, yagejeje ibiganiro ku bitabiriye inama yifashishije ikoranabuhanga.