Published Monday , on 19 February 2018, 22:25:46 by Christophe Hitayezu

Binyuze mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), hatangajwe ko hagiye gutangira kubahirizwa amabwiriza mashya arimo no gukaza injishi ku bisabwa amatorero n’amadini mu Rwanda, ibyo insengero zikwiye kubanza kuzuza ndetse n’ubumenyi bw’abayobora amatorero n’abakora ivugabutumwa.

Ibibazo mu mikoreshereze y’umutungo w’amadini n’amatorero, ubwumvikane buke bwa hato na hato bushobora kubyara n’amacakubiri ndetse n’imiterere iteye impungenge ya hamwe mu hasengerwa ni bimwe mu bituma RGB igiye guhagurukira inozwa ry’imikorere y’amadini n’amatorero.


Prof. Shyaka Anastase, umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere

Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko kimwe n’uko akandi kazi umuntu ajya kugakora yasabwe ubumenyi runaka, ko bikwiye ko n’abafasha abaturage mu buryo bwa Roho bakwiye kuba bafite ubumenyi runaka bagaragaza.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo kiri mu itegeko rigenga amadini n’amatorero, kuko ngo ryashyizweho hadatekerezwa ko abanyamatorero bagira uburiganya, yagize ati "Mbona ririya tegeko ryarashyizweho risa n’irishyiriweho abantu b’abatagatifu kuko hatatekerezwaga ko abakozi b’Imana bagira amanyanga".

Avuga ko hari amatorero amaze iminsi avugwamo amakimbiranye y’urudaca kandi akenshi bishingiye ku mikorere n’imiyoborere by’imbere mu itorero ijegera, ibi bikaba byagera no ku macakubiri.

Ubusanzwe kwandikisha itorero byoroshywaga n’itegeko rimaze imyaka isaga 5 rikurikizwa, ugasanga usabwa ubumenyi runaka ari urihagarariye mu mategeko gusa, ubu ngo n’abapasiteri ndetse n’abandi bamwe mu bavugabutumwa bakaba bagiye kujya basabwa kuba barabyize.

Kubijyanye n’insengero, hagiye kujya hasabwa icyangombwa cyerekana ko urusengero rufite ubuziranenge mbere yo gutangira kurusengeramo. Ibi ngo ni ukubera ko hagaragaye inzu zimwe zisengerwamo nyamara biteye impungenge ku baba bahakoraniye kubera isuku nke, ubuto ndetse n’inyubako zidasobanutse.

Impinduka zose zizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere Werurwe 2018, nta dini cyangwa itorero zitareba kandi abatujuje ibisabwa bagahagarikwa.