Published Monday , on 10 December 2018, 13:25:46 by Jean Claude Muvunyi

Mu nkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe icumbikiye abarundi, harimo abamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi bafashwamo n’umushinga wa Plan Internation Rwanda wigisha ukanatanga inama ku mirire witwa NEC (Nutrition Education and Counseling) uterwa inkunga na WFP (World Food Program).

Amashyirahamwe atandatu agizwe n’abanyamuryango 162 NEC yabatishirije imirima inabaha ibindi bikoresho, none ubu babona umusaruro ushimishije.

Mbonimpa Amédeé ni umwe muri izi mpunzi zahawe imirirma akaba ari mu ishyirahamwe ryitwa Ngira Nkure. Yavuze ko babashije kubona umusaruro wunganira imfashanyo bahabwa mu kunoza imirire iboneye.

Yagize ati: “Uyu mushinga watangiye kuduha imirima umwaka ushize, tukaba mu itsinda ryacu twarasaruye toni imwe n’ibiro 700 by’ibigori ndetse n’imwe n’ibiro 100 z’ibishyimbo hamwe n’inyanya.”

Mbonimpa Amedee witeje imbere binyuze mu buhinzi

Akomeza avuga ko iyo basaruye bagabana 80% by’umusaruro, 20% byawo bakabyizigama ngo bajye babasha kwikodeshereza indi mirima.

Avuga ko babasha kugurisha umusaruro bakabona amafaranga yo kugura ibigize indyo yuzuye nk’imbuto n’indagara ndetse n’amagi. Muri kino gihembwe bahinze ibigori aho biteze umusaruro mwiza nibabona imvura ihagije.

Rukundo Emmanuel na we ahamya ko ubu buhinzi bubafasha kubona ibiryo byiza kandi bihagije mu bwinshi.

Avuga ko muri aya mashyirahamwe yose nta n’umwe ufite umwana ugaragaraho ikibazo cy’imirire mibi aho biterwa n’uko babona umusaruro uhagije.

Izi mpunzi zifuza ko NEC yagahawe ubushobozi maze ikabasha kuzibonera zose imirima yo guhinga kuko ibyo byagezeho bizigejeje heza kandi ko zitakirambirirje ku nkunga yayo kuko zamaze kubona ubushobozi bwo kwiyatishiriza iyazo.

Kampirwa Rachel uhagarariye ibikorwa by’uyu mushinga wa NEC muri iyi nkambi avuga ko aya mashyirahamwe akomeje kwiteza imbere ariko bakanihaza mu mirire kuko ari yo ntego nyamukuru.

Yongeyeho ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo buri mpunzi ibashe kubona aho ihinga bityo imirire mibi no kugwingira kw’abana bicike burundu.

Kampirwa Rachel uhagarariye NEC mu nkambi ya Mahama

Mu mwaka umwe NEC imaze muri iyi nkambi yagabanyijeho 10% ku kugwingira kw’abana dore ko kuva baza umubare w’abagwingiye wahoraga hejuru ya 42% ariko ubu bakaba bageze kuri 29%.

Iyi nkambi icumbikiye impunzi zisaga 57000 zahageze mu mwaka wa 2015.