Published Monday , on 7 June 2021, 10:40:07 by NONAHA

Mecky Kayiranga yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka’ yari aherutse gukora mu buryo bw’amajwi.anayishyira hanze mu kwezi gushize asaba umukunzi we kugaruka bakubaka urukundo rukomeye.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ituje benshi mu bayumvije bavuze ko ibasubije mubihe byiza by’indirimbo za Karahanyuze zikundwa n’abakuze ndetse n’abakiri bato , Mecky Kayiranga yavuze ko izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi zizasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho mu mezi ari imbere.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Prince Layer, ndetse yakozweho n’abandi batandukanye bakoze mu buryo bw’imitegurire yayo ngo ize inogeye abazayireba.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Karahanyuze, Mecky yabwiye abanyamakuru ko ari yo ndirimbo yambere akoze mu buryo bw’amashusho. Ikaba izakurikirwa n’izindi ndirimbo nyinshi izasohoka mu buryo bw’amajwi hamwe n’amashusho kandi yizeye ko abantu bazaryoherwa n’ingazo ye kuko ahamya ko hari benshi bari bakeneye ibihangano nk’ibi.

Yirebe HANO