Published Thursday , on 17 October 2019, 19:09:52 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mesut Özil ni umudage ukinira ikipe ya Arsenal, nyuma yo kugenda abura umwanya wo kubanza mu kibuga benshi batekereje ko nk’umukinnyi ukomeye ashobora guhita ava muri Arsenal byihuse gusa we yabiteye utwatsi.

Nk’uko tubikesha urubuga Goal.com, Mesut Özil yaciye amarenga ko igitutu kitazatuma agenda mbere y’amasezerano, ati “Ntabwo nteganya kuva muri Arsenal, mfite amasezerano ageza mu mpeshyi muri 2021, rero nzaguma hano kugeza icyo gihe."

Ku kijyanye n’iby’uko atari kubona umwanya, Özil yagize ati "Ushobora kunyura mu bihe bikugoye nk’ibi, ariko ntabwo byatuma wiruka ngo uhunge, ntaho nzajya nzihangana nibura ntegereze amasezerano arangire muri 2021.“

Mesut özil yakinnye mu makipe nka Schalke 04, Werder Bremen zo mu Budage, akinira Real Madrid, kuri ubu arimo gukinira Arsenal n’ubwo atorohewe no kubona umwanya.

Uyu mukinnyi yatwaye igikombe cy’isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Budage.