Published Sunday , on 13 May 2018, 10:09:04 by Bucyibaruta Kabera Samson

Inkuru yo kwegura k’umuyobozi w’akarere ka Rusizi imenyekanye muri iki gitondo ku Cyumweru cyo ku wa 13 Gicurasi 2018.

Meya wa Rusizi Harerimana Frederic yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Aganira n’umunyamakuru wa City Radio, uyu muyobozi agize ati ”Neguye ku mpamvu zanjye bwite, ntakibazo kigaragara mu karere nyobora, abaturage banjye bameze neza, muri make nta kibazo gihari”.

Abajijwe ku magambo umukuru w’igihugu yavuze ko nta muyobozi wegura ku mpamvu ze bwite ko ahubwo aba yananiwe bakamuhagarika, Meya Harelimana avuze ko mu mpamvu bwite harimo ibintu byinshi n’ubwo atashatse kubisobanura.

Meya Harelimana yeguye

Uyu muyobozi mu minsi yashize akaba yaravuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yabuzaga abaturage kuzajya batanga amakuru avuga ko abanyamakuru ntacyo bamarira abaturage.

Meya Harelimana yeguye nyuma y’umunsi umwe gusa heguye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyabihu, Mukansanga Clarisse we wanahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo.