Published Wednesday , on 5 February 2020, 17:22:33 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki 23 Mata 2019 ubwo hatangizwaga gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, abasaga ibihumbi birindwi bashinganishishe ibihingwa byabo n’amatungo, ni gahunda yatekerejwe kuva mu mwaka 2017 ariko ntiyahita ishyirwa mu bikorwa. Mu bamaze kugana ubu bwishingizi, hari abagize ibyago ibihingwa birangirika abandi amatungo arapfa, ubu bwishingizi bukaba bumaze kwishyura amafaranga 54,758,897 yose hamwe.

Kubwimana Egidie ni perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ngiryi mu karere ka Gisagara, avuga ko imvura nyinshi yatwaye hegitari 30 z’umuceri ariko kuko bari barawushinganishije bishyurwa miliyoni zisaga enye.

Muri ubu bwishingizi bwiswe “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, Leta yishyurira umuhinzi cyangwa umworozi 40% by’amafaranga agomba kwishyura ikigo cy’ubwishingizi. Ni gahunda Leta yashyizemo miliyoni 370 z’amafaranga y’u Rwanda uyu mwaka.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ari gahunda yashyizweho mu guhangana n’ibyago abahinzi bakunze guhura na byo bagahomba, birimo ibiza, indwara ndetse n’ibyonnyi bitunguranye.

Abashinzwe gutanga amakuru muri iyi Minisiteri, babwiye NONAHA ko umubare w’abahinzi bagana iyi gahunda wiyongera buri gihembwe, bagira bati “Kugeza ku itariki 4 Gashyantare 2020, hegitare 1775,5 z’umuceri n’ibigori zashyizwe mu bwishingizi, inka zisaga 4460 na zo ziri mu bwishingizi. Abahinzi 7473 bari muri iyi gahunda."

Karani Jean Damascene, ni umworozi wo mu karere ka Nyagatare, yishyuriye inka 58 amafaranga y’u Rwanda 699 300. Muri Kamena 2019, apfushamo imwe izize uburwayi butunguranye, ubwishingizi bumwishura ibihumbi Magana arindwi.

Bizimungu James nawe ni umworozi w’i Nyagatare, avuga ko afite inka 10 ariko yabanje gushyira eshatu mu bwishingizi, nyuma imwe muri zo yaje gupfa yishyurwa ibihumbi magani inani, ati “Kuva ubwo n’izindi enye nahise nzishyiramo, hasigara iz’inyarwanda kuko zo Leta itazishyiriraho nkunganire. Ubu ndi umwe mu bashishikariza n’abandi kugana iyi gahunda”.

Kugeza ubu inka 64 mu zashinganishijwe zarapfuye zirishyurwa, hegitari 343 z’ibihingwa nazo zarangiritse zirishyurwa binyuze mu bigo bitatu bw’ubwishingizi biri muri iyi gahunda. Gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iyi ari imibare yo ku itari 4 Gashyantare 2020, kandi ko kubara ibyangiritse bigikomeje.

Ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi buracyari mu igerageza, bwatangiriye mu turere tumwe ariko uyu mwaka bukaba bwarageze mu gihugu hose nk’uko Ntezimana Museruka Joseph ubishinzwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabibwiye NONAHA. Bukora ku nka zitanga amata no ku bihingwa by’umuceri n’ibigori.

Byakunze kuvugwa ko impamvu ishoramari mu buhinzi riri hasi ari uko nta cyizere ibigo by’imari bibugirira ngo bitange inguzanyo ku bafite imishinga ibushorwamo, kuko ibiza byahombya umuhinzi mu kanya gato akabura ayo yishyura. Ubwishingizi mu buhinzi bushobora kuba igisubizo cyongera icyizere uyu mwuga ukorwa n’abasaga 70% by’abanyarwanda ugirirwa n’amabanki.