Published Thursday , on 18 May 2017, 19:03:06 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, imaze kumenya ko indwara y’uburenge yagaragaye mu nka i Gabiro mu ntara y’Iburasirazuba, yahize ishyiraho ingamba ahanini zishingiye ku kwitondera ingendo z’amatungo.

Itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi, risinyweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, ryagiraga riti "Ingendo z’amatungo (Inka, Ihene, Intama n’Ingurube) kimwe n’amasoko y’inka mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga yo mu karere ka Nyagatare. Kabarore na Rwembogo yo mu Karere ka Gatsibo. Murundi, Gahini na Mwiri yo mu karere ka Kayonza bibaye bihagaritswe."

Iri tangazo kandi rinasaba gukura mu bworozi inka zose zigaragayeho indwara y’uburenge.

Risaba kandi ababishinzwe gukurikirana abinjije indwara, abatubahirije akato n’abakozi batashyize mu bikorwa amabwiriza arebana n’akato, bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.