Published Friday , on 27 April 2018, 10:59:31 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa kane tariki 26 Mata, u Rwanda rwatangije umushinga ufite agaciro ka miliyari zisaga 28 z’amafaranga y’u Rwanda witezweho guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’ubuke bw’umusaruro mu turere 10 uzakoreramo.

Mu muhango wabereye i Gashora mu karere ka Bugesera wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, umunyamabanga wa Lea muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Fulgence Nsengiyumva, yasabye abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ryawo ko bazibanda cyane ku rubyiruko kugirango uruhare rwawo mu buhinzi bw’u Rwanda ruzagaragare mu buryo burambye.

Uyu mushinga witwa Feed the Future Rwanda ’Hinga Weze’, uterwa inkunga n’umuryango w’Amerika mu bikorwa by’iterambere, USAID, ukazamara imyaka itanu ufasha by’umwihariko abahinzi bato kongera umusaruro ndetse no kuwukoresha neza mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Abana bato bahawe indyo yuzuye herekanwa intego z’umushinga

Mu ijambo rye, Nsengiyumva yagize ati "Ndagirango nsabe umushinga Hinga Weze mu byo ukora byose bafite muri gahunda, bite ku rubyiruko, mu byo bakora barebe uburyo ibikorwa byose babitoza urubyiruko ari urwize, ari urwacikirije amashuri bibe amaraso mashya yo kugirango ibi bikorwa bibe ibikorwa birambye".

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzibanda ku bihingwa birimo imboga, ibijumba, ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’ibigori.

Ibikorwa byawo birimo gutoza abahinzi imikoreshereze iboneye y’ifumbire, kurwanya indwara n’ibyonnyi mu buryo burambye, gukoresha imbuto nziza, kuhira imyaka n’ibindi byose bigamije gufasha abahinzi kwihaza mu biribwa.

Kurwanya ibyonnyi biri mu bizibandwaho

Bamwe mu bahinzi batangiranye na wo muri Mutarama uyu mwaka, bavuga ko hari byinshi bungutse kandi uruhare rwawo rumaze kwigaragaza.

Uwamaliya Angelique, ni umwe muri bo, yagize ati "Nahuguwe guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse no kubigaburira abana, ariko umusaruro wanjye wa mbere wikubye kabiri uwo najyaga mbona".

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko yifuza ko uyu mushinga waba igisubizo, yagize ati "Ndifuza ko Hinga Weze ibera abahinzi igisubizo cy’ibibazo cy’umusaruro muke bafite".

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 10 turimo Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.

Imibare iheruka y’ikigo cy’Ibarurishamibare igaragza ko 41% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bagwingiye kubera kubera imrire mibi.

Nsengiyumva Fulgenzi na Ambasaderi Vrooman wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda