Published Monday , on 12 November 2018, 16:38:38 by Jean Claude Muvunyi


Ubwo umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac yatangizaga ibizamini bisoza amashuri abanza ku wa mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018 ku ishuri ribanza rya Kacyiru ya mbere, yavuze ko ubu umubare w’abana witabira amashuri ushimishije.

Uyu mwaka abana bangana na 255173 nibo bakoze ibizamini bakaba biyongereyeho 7.6% ku bakoze umwaka ushize.

Kuba umubare ugenda wiyongera Dr. Munyakazi avuga ko biterwa no kwegereza abaturage amashuri ndetse n’ubukangurambaga butandukanye busubiza mu ishuri ababa baritaye.

Agaruka ku kijyanye n’ireme bahabwa yavuze ko mbere babanje kurwana no kumvisha ababyeyi kohereza abana mu mashuri ndetse no kubegereza amashuri.

Yagize ati “Nyuma y’uko tubashije kubona umubare ushimishije, ubu hakurikiyeho kwibanda ku ireme ry’uburezi babona. Turi kugabanya ubucucike mu mashuri, tukabegereza ibikoresho ndetse tunahugura abatazi."

Ubu abana bagana amashuri abanza bangana na 98%

Abana baganiriye na Nonaha.com bavuze ko biteguye neza kandi bizeye intsinzi, Twagirimana Chris Kelvin yiga ku kigo kitwa Little Gems Academy, yavuze ko yumva yizeye ku kigero cya 95% cyo kuzaboneka mu kiciro cya mbere.

Kuri iki kigo cya Kacyiru ya mbere hakoreye abanyeshuri 507 bo mu bigo bine.