Published Tuesday , on 28 February 2017, 13:26:51 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangiye umukwabo wo gutahura abarimu ba baringa ivuga ko bari mu mashuri.

Ibi iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017, mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’uterere twose ivuga ko igenewe abarimu bose mu bigo by’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Iyi baruwa imenyesha, ivuga ko hagiye gukorwa ibarura ry’abarimu bigisha mu bigo by’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, rigamije kugaragaza imibare nyayo y’abarimu kuko ngo byagaragaye ko mu bigo by’amashuri hakirimo abarimu ba baringa.

Iyi baruwa ivuga kandi ko buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri asabwe guteguza abarimu ayoboye kandi igihe cy’ibarura buri mwarimu agasabwa kwitwaza indangamuntu n’ikarita y’ubwishingizi ya RSSB, bikaba nta wemerewe guhagararira undi.

Biteganyijwe ko iri barura riteganyijwe kuva tariki ya mbere kugeza tariki 10 Werurwe 2017, rizasiga hamenyekanye imibare y’ukuri kuko intumwa za MINEDUC zizakora iri barura zizigerera kuri buri kigo cy’ishuri.

Abarimu ba baringa ni abarimu batagaragara mu ma raporo gusa, nta bari mu kazi, bagahembwa na Leta amafaranga akajya mu mifuka y’ababa bavuze ko bahari, iri barura rikazafasha mu kubona n’amafaranga ya Leta yahembwaga abarimu yabaraga ko bigisha ihereye ku mibare ihabwa kandi ntabo (baringa).