Published Thursday , on 1 November 2018, 19:50:49 by Christophe Hitayezu

Ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2018, hasojwe umushinga wari uhuriweho n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda wari ugamije gutunganya gahunda ya Kane y’ivugururabuhinzi y’imyaka itanu (PSTA4), hasabwa ko abafatanyabikorwa bayigira iyabo mu kunoza ishyirwamubikorwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude yijeje ko iyi gahunda izakangurirwa abafatanyabikorwa bose mu buhinzi kugirango ibiyikubiyemo bitange umusaruro ndetse anizeza ko iyi gahunda bashyikirijwe n’abafatanyabikorwa bazakora ibishoboka inzego zose ndetse n’abahinzi bakayigira iyabo.

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda ashima ibyo PSTA3 yagezeho ariko ko hari ahakiri icyuho, agira ati "Ubuhinzi bwageze kuri byinshi ariko ikibazo gisigaye ni ukugera ku kwihaza mu biribwa ndetse no kuvugurura ubuhinzi bukareka kuba ubutunga nyirabwo gusa ahubwo bukanaba ubushingiye ku bucuruzi".

Iradukunda Manuella, umwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi avuga ko iyi gahunda uburyo iteguye izafasha abahinzi kongera umusaruro hakaboneka n’uwoherezwa ku masoko.

Iyi gahunda yateguwe na FAO ku nkunga y’amafaranga ya EU hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abahinzi, gahunda zose z’ubuhinzi zikazaba zishingiye kuri yo mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere, ishyirwa mu bikorwa rikazakurikiranwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.