Published Wednesday , on 25 April 2018, 11:28:55 by Jean Claude Muvunyi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene yashimiye Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) uruhare ikomeje kugira mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.

Ibi yabivuze ku mugoroba wo ku itariki ya 24 Mata 2018, ubwo iyi Minisiteri yibukaga abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yavuze ko iyi Minisiteri iri gukora neza aho yashyizeho isomo rijyanye na Jenoside mu mashuri, ibi bigafasha kubaka u Rwanda ruzira amacakuburi.

Yongeyeho kandi ko abandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi ari abarezi ndetse n’abanyeshuri iyi Minisiteri ifite mu nshingano.

Yagize ati “Ndashimira MINEDUC ubushakashatsi bakoze ku mateka ya Jenoside mu nzego z’uburezi ndetse n’uko ishyira imbaraga mu kwigisha amateka mu mashuri .”

Dr. Bizimana Jean Damascene

Uku gushima kandi kwagarutsweho na Muhayimana Charles, umuyobozi wa College Ami des Enfants akaba ari umuvandimwe w’uwahoze ari umukozi w’iyi Minisiteri ndetse akaba yaratangiye kuba umurezi mbere ya Jenoside, aho yemeza ko ubu abana nta wukibona mu moko bitandukanye na kera.

Ati “Ubu nta mwana ukigirana amakimbirane na mugenzi we akomotse ku moko kuko bose ari Abanyarwanda. Ariko mbere wasangaga abana bigishwa urwango aho bategekaga abana guhaguruka bagendeye ku bwoko, maze ugasanga Abatutsi basekwa.”

Mu gihe iyi Minisiteri iri gushimwa, bihabanye cyane n’ibyo yakoraga mbere ya Jenoside aho ishinjwa uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside.

Ibi byagarutsweho na Prof. Masabo Francois uyobora ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane cyo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yavuze ko mbere ya Jenoside higishijwe urwango maze rukabundikira umutimanama aho kwigisha abantu ngo bajijuke.

Yagize ati “Hari abo urwango rwari rwararenze bavugaga ko aho kwibeshya ku mututsi wakwikora mu nda.”

Minisitiri w’uburezi Dr. Mutimura Eugene yijeje abanyarwanda ko Minisiteri ayobora izaguma gutanga uburezi butavangura ndetse no kurwanya Jenoside.

Dr. Mutimura acana urumuri rw’icyizere

Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi Minisiteri yo yibukaga ku nshuro ya munani aho yibuka abari abakozi bayo 78 bahitanywe na yo.