Published Thursday , on 17 May 2018, 18:02:54 by Uwimana Joselyne

Ubwo yasuraga akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018, Munisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasanganijwe ibibazo byiganjemo iby’ubutaka aho abenshi baba bavuga ko barenganyijwe abandi batarishimiye imikirize y’imanza.

Amaze kumva ko abaturage hafi ya bose ibibazo bafite ari iby’amasambu, yagiye abagira inama inzira bakwiye kunyuramo ngo babakiranure gusa abihanangiriza ko ntawe ukwiye kwica undi ko n’uzabitekereza polisi izamufata.

Minisitiri Kaboneka avuga ko impamvu bapfa imitungo ari uko ubutaka bwabaye buto ugereranije n’abaturage babutuye

Yagize ati "Abaturage bapfa ubusa kuko ibibazo twakira byose ni iby’abana baburana n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abashakanye bapfa imirima, gusa nta kindi kibazo bagifite ni imyumvire kandi bakarwanira mu byo badafite, kuko ubutaka ari buto ugeranije n’ababa babugabana."

Muri iyi nteko y’abaturage hagiye hagaragaramo ibindi bibazo aho bagaragaje ko hari amaterasi baciriwe ariko ntarangire bakaba bavuga ko bahuye n’igihombo kuko baranduriwe imyaka yabo.