Published Saturday , on 9 May 2020, 11:44:31 by Naomi Irakoze Mugaragu

Amabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa mu ntangiriro z’uku kwezi yahinduye gahunda yo kuguma mu rugo ariko noneho igakorwa ninjoro gusa. Ni mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Gusa bamwe batekereza ko gahunda ya guma mu rugo yarangiye, bigatuma badataha kare. Hari n’abatangiye kubihanirwa.

Polisi y’igihugu ntihwema kuburira abantu batubahiriza gahunda nshya ya Guma mu rugo kuko bica amategeko. Iyi gahunda itangira kuva saa mbiri z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase ubwo yari ari mu kiganiro na RBA, yibukije akamaro k’iyi gahunda. Ati: “Gahunda twari turimo ni guma mu rugo amasaha 24 none ubu gahunda tugiyemo irabwira abantu ngo nyamuneka nimugume mu rugo saa mbiri z’ijoro mube muri aho, kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo. Nyamuneka muramenye mwoye gucaracara mwe kugendagenda, mwigumire mu rugo, kubera ko ubundi mu by’ukuri ubuzima bw’ikigoroba twari tuzi ibibukorerwamo ni utubari n’iki n’iki.”

Amakuru atangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) avuga ko kuguma mu rugo birinda ubwandu bwa COVID19 ku kigero cyo hejuru. Bemeza ko iyo umuntu agiye ahari abantu benshi aba ashobora guhura n’umuntu wanduye akamwanduza. Kuko rero buri wese ashobora kwandura, WHO igira abantu inama yo kuguma mu rugo bakirinda kujya mu bantu benshi. Imibare yatangajwe na WEF (Weforum.org) igaraza ko imibare y’abanduye COVID -19 yikuba 2 buri minsi 4 iyo nta ngamba zo kuguma mu rugo zifashwe. Iyi mibare ikaba yikuba 2 mu minsi 8, iyo hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo abantu ntibahure. Iyi mibare yerekana neza ko kutaguma mu rugo byongera vuba cyane umubare w’abandura ariko kuguma mu rugo bigatuma ubwandu butihuta.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi RBC, avuga ko n’ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yahindutse ikaba amasaha make hagomba gukazwa izindi ngamba kuko guhura n’abantu benshi bishobora gutuma bandura.

Ati: “twatangiye icyiciro cya kabiri cyo kurwanya icyorezo, aho tuvuye mu cyiciro abantu bari bari mu ngo twese byari byoroshye gukora akazi kuko aho twamenyaga ufite uburwayi twamufataga tukamupima, tukamuvura ndetse n’abo bahuye bose, kugirango umuntu nkuwo abe yakwanduza abandi byabaga biri ku kigero cyo hasi. Uyu munsi akazi ni kenshi, kuko ushobora gusanga nk’umuntu ufite uburwayi, abamushamikiyeho bari mu nzira bagenda, icyo gihe rero bivuga ngo n’abo bashobora guhura umubare ushobora kwiyongera.”

N’ubwo guma mu rugo yahawe igihe gito, abantu abarasabwa gukomeza kwirinda bakaraba intoki neza kandi kenshi, bambara agapfukamunwa mu gihe basohotse cyangwa batuye mu rusisiro ndetse banahana intera ya metero 1 mu gihe bagiye ahantu hari abantu benshi.

Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).