Published Saturday , on 19 May 2018, 15:10:41 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Gicurasi, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 ya Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda ayoboye izarushaho kongerera itangazamakuru ubushobozi ngo rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari mu itangazamakuru, abafatanyabikorwa baryo, abanyamakuru ndetse n’ishuti zaryo, Minisitiri Ngirente yagize ati "By’umwihariko nk’uko biri mu bikorwa by’ingenzi guverinoma yiyemeje kugeraho muri gahunda y’iterambere ryihuse y’imyaka 7, urwego rw’itangazamakuru ruzarushaho kongererwa ubushobozi kugirango ruzarusheho kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu".

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente

Uyu muyobozi avuze ibi mu gihe benshi biganjemo abakora itangazamakuru barivugaho kuba umwuga ukennye nyamara abayobozi batandukanye badahwema kuvuga ko ari ubutegetsi bwa kane, ubu bukene bunagaragarira mu gufunga kw’ibitangazamakuru [nka Royal TV, izubarirashe.rw, ...] no kugabanya abakozi kwa bimwe mu bihe bitandukanye ku mpamvu z’amikoro make ndetse no kutagira umushahara ufatika uhoraho kuri bamwe mu banyamakuru.

Agaruka kuri bimwe Guverinoma yiteze ku itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe Ngirente yagize ati "Bimwe mu byo tubatezeho ni ibi bikurikira: Itangazamakuru ritangaza amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi, rikavuga ku nyongeramusaruro, ku mbuto n’aho zihingwa, rikavuga ku majyambere y’icyaro ndetse n’iterambere ry’imijyi, rikavuga ku bijyanye n’ubuzima, n’ubucuruzi, n’imiyoborere ndetse n’ibindi ariko cyane cyane itangazamakuru ryigisha abanyarwanda imirire myiza no kurwanya kugwingira kw’abana".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, mu ijambo rye we yanagarutse ku mbogamizi itangazamakuru ry’ubu rifite zirimo n’izizanwa n’ikoranabuhanga rigezweho rigenda rihindura uburyo bw’isakazamakuru, gusa amenyesha ko hari kuvugururwa Politiki y’itangazamakuru izakemura byinshi muri ibyo bibazo ndetse ko bidatinze izaba yarangije gutunganwa.

Avuga kuri gahunda y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), umuyobozi wacyo Arthur Asiimwe yavuze ko intego ya RBA ari ukuba ikigo cya mbere gitangaza amakuru yizewe kandi agera kuri benshi mu buryo butandukanye burimo ubusanzwe bwa gakondo ndetse n’ubw’ikoranabuhanga rigezweho.

Muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali kandi RBA yanahembye abantu mu byiciro bitandukanye harimo aba ambasaderi bayo (abakunda gutanga ibitekerezo cyane kurusha abandi aribo Hategekimana David, Ntigurirwa Nehemiah, Paul w’i Mushubi na Mukayiranga Daria), umukiriya wayo w’Imena (Rwanda Foam), umukozi uyikoreye imyaka myinshi (Mushimire Joseph), abayiyoboye mu bihe bitari byoroshye by’ubukungu buke (Amb. Christophe, Oscar, Joseph na Willy Rukundo) ndetse n’ibindi byiciro.