Published Tuesday , on 17 April 2018, 18:22:04 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’umuco na Siporo, MINISPOC, iragaya abakinnyi boherezwa n’igihugu kugiserukira mu mikino itandukanye hirya no hino ku Isi bagata bagenzi babo ntibagarukane mu Rwanda, ibi ngo bikaba ari ugutatira igihango no gusebya igihugu.

Ibi bizamuwe n’itoroka rya Jean Paul Nsengiyuma, umutoza w’abaterura ibiremereye wari wajyanye n’itsinda riserukiye u Rwanda mu mikino ya ’Commonwealth’ muri Australia yatangiye tariki 4 Mata 2018, ndetse hakaba hari n’abandi banyafurika basaga 13 batorokeye muri icyo gihugu.

U Rwanda rwitabiriye imikino ya Commonwealth runayiburamo umusaruro

Bugingo Emmanuel ushizwe ishami ry’mikino muri MINISPOC, ashimangira ko ibi biteye agahinda kandi ko ari ugutatira igihango baba bafitanye nígihugu, yagize ati "Biteye agahinda bikojeje n’isono, byigeze kubaho mu myaka ishize, hari hashize nk’imyaka irenga 10 ubu ni bwo nongeye kubyumva".

Uyu muyobozi avuga ko cyera byaterwaga no kuba hari ibyo bizeraga ko babona i mahanga batabona mu Rwanda, ariko ubu u Rwanda rukaba rumaze gutera imbere na rwo rubifite n’ubwo bikiri bike.

Bwana Bugingo avuga ko mbere yo kugenda babanza guhabwa impanuro na Minisitiri muri MINISPOC, kuzirengagiza bikaba ari imyitwarire isebya u Rwanda, agira ati "Igihe cyose minisitiri afata umwanya akaganira n’abakinnyi iyo bagiye mu marushanwa, n’ubu yarabibabwiye ngo bitware neza batahane intsinzi kandi ntibanagire imyitwarire isebya u Rwanda, navuga rero ko bariya batatiye igihango bagiranye n’u Rwanda bemera ko bajya kuruhagararira, ariko banatatiye impanuro minisitiri yabahaye bajya kugenda".

Avuga kandi ko ntawe ureba umuntu mu mutima, kandi ko hari n’abandi bagiye nyuma bakagaruka barimo na Rwatubyaye, bityo ababitekereza bakaba bakwiye kujya babigiraho.

Imikino ya ‘Commonwealth’ yasojwe tariki 15 Mata. Yitabiriwe n’ibihugu 71, amakipe 275 n’abakinnyi basaga 4,500 muri rusange. Abaserukiye u Rwanda bakaba bategerejwe i Kigali tariki 18 Mata 2018 kandi bakaba nta mudali n’umwe babashije gutsindira.

Reba Video unakande Subscribe kuri Channel ya NONAHA.com