Published Saturday , on 4 December 2021, 21:38:00 by NONAHA

Kuva tariki 18 Ugushyingo kugeza ku wa mbere tariki 6 Ukuboza 2021, i Remera mu mujyi wa Kigali harı kubera imurikagurisha ryazanywemo ibicuruzwa byiganjemo ibitamenyerewe mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara ku mafoto ari munsi, iri murikagurisha rimiro ibikoresho bitandukanye birimo ibyo mu gikoni, imyambaro, intebe, amatapi yo munzu, imitako n’ibindi kandi biramba ugereranyije n’ibyo tumenyereye mu Rwanda.

Iri murikagurisha "Egypt & Middle East Expo" ryateguwe n’abanyamisiri rikaba riri kubera kuri Petit Stade i Remera kuryinjiramo bigasaba amafaranga magana atanu gusa.