Published Monday , on 9 July 2018, 21:21:45 by Christophe Hitayezu


Inka zisaga 27 zapfiriye rimwe mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwembogo mu mpera za Kamena [Ifoto: Umworozi, Gatsibo]

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka havuzwe impfu z’inka cyane mu duce tw’Iburasirazuba n’amajyepfo, ibi byazanye n’indwara y’ubuganga yo mu kibaya cya Rift Valley (Rift Valley Fever), indwara yica inka, idakira kuko iterwa na Virusi; gusa ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko umubare munini w’inka zapfuye utatewe n’iyi ndwara ko ahubwo ari indwara zikwirakwizwa n’uburondwe.

RAB ivuga ko ubukana bw’indwara zikwirakwizwa n’uburondwe bwatewe ahanini n’imiti y’imyiganano yinjiye mu gihugu igacuruzwa nk’indi miti yose yemewe.

Solange Uwituze, umuyobozi wungirije wa RAB, agira ati "Byumvikane neza ko Rift Valley Fever (RVF) iterwa na virusi ikwirakwizwa n’imibu hakaba n’indwara ziterwa n’udukoko dukwirakwizwa n’ibirondwe ariyo mpamvu ibirondwe birwanywa hifashishijwe imiti itandukanye ikoreshwa mu gufuherera irimo na Amitix itari inyiganano (Amitraz 12.5%)"

Akomeza agira ati "Harakekwa ko iyi miti y’imyiganano yagize uruhare mu mpfu z’inka zazize indwara zikwirakwizwa n’uburondwe kuko utabashaka kubwica. Kuva mu kwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kamena hapfuye inka 488 zizize indwara zikwirakwizwa n’uburondwe na 140 zazize RVF mu Rwanda hose".

Solange Uwituze ubwo yari yitabiriye imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi, tariki 2 Nyakanga 2018

Imiti y’amatungo itemewe yarahagurukiwe

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga, Peter Karake, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu kigi gishinzwe ubugenzacyaha (RIB), Ushinzwe gukurikirana ibyaha bisanzwe n’ibishingiye ku iterabwoba, avuga ko ku bufatanye na RAB hakozwe igenzura hagafatwa imiti y’amatungo itemewe gucuruzwa mu Rwanda n’indi yarengeje igihe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 25 (24.970.925Frw)


Imiti yafashwe yamurikiwe abanyamakuru

Karake agira ati “Mu bugenzuzi twakoze twafashe imiti y’ubwoko butandatu yinjira mu gihugu kandi igacuruzwa mu buryo butemewe. Twasanze harimo n’ituzuje ubuziranenge. Ibi byatumye mu maguriro mirongo itanu n’abiri twagenzuye, cumi n’umunani twasanganzemo imiti ituzuje ubuziranenge, ane muri yo ahita afungwa. Abakozi batatu na bo bahise bafungwa ubu barakurikiranwa.”

Peter Karake asobanurira abanyamakuru iby’iyo miti yafashwe

Mu rwego rwo kurinda inka indwara ya Rift Valley Fever, RAB iha inama aborozi zo gukingiza inka zose aho indwara yagaragaye cyangwa ishobora kugaragara nk’ahegereye ibishanga, imigezi n’inzuzi; gufuherera amatungo hakoreshejwe umuti mushya wa ’Permapy+ wica uburondwe imibu n’amasazi; Kuvuza izirwaye ndetse no gukurikiza inama zitangwa n’abavuzi b’amatungo zijyanye n’uburyo bakwirinda izi ndwara.

Aborozi barasabwa gukurikiranira hafi inama zitangwa, kuko inka yafashwe na Rift Valley Fever ntikira