Published Thursday , on 19 December 2019, 17:51:41 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki 8 Ukuboza 2019 hatangiye ubukangurambaga bwo gukingira icyorezo cya Ebola muri gahunda yiswe Umurinzi, tariki 18 Ukuboza abagera kuri magana inani na makumyabiri n’icyenda bari bamaze gufata icyiciro cya mbere cy’uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri byuzuzanya.

Dr. Jean Baptiste Mazarati ukuriye gahunda Umurinzi, avuga ko urukingo uruhawe ubwa mbere rumukingira ku kigero cya 37%, nyuma y’amezi abiri agahabwa urundi ari narwo rwanyuma, umubiri we ukagira ubudahangarwa burenze 95%.


Urukingo rutangwa ku bushake ku muntu wese wumva ko kwirinda Ebola bimureba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, avuga ko uru rukingo rudakuraho ubundi buryo bwo kwirinda Ebola, agira ati “Uru rukingo ni uburyo bushya bwo kwirinda Virus ya Ebola, urukingo ntirusimbura izindi ngamba zo kuyirinda ahubwo biruzuzanya”.

Mu bukangurambaga bw’iyi gahunda bwabereye mu karere ka Rusizi tariki 18 Ukuboza 2019, hatangajwe ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukingira abantu ibihumbi 200 babishaka hibanzwe mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abahawe uru rukingo bahamya ko nta ngaruka rufite, Semigabo Eugene ukomoka mu karere ka Rusizi waruhawe tariki 8 Ukubuza, yagize ati, “Maze iminsi isaga icyumweru nkingiwe Ebola, kuva naruhabwa nta n’icurane ndumva”.

Ubu bukangurambaga bwanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya DRC, Cosmos Kusimwa Bishisha wavuze ko mu gihugu cye hamaze gukingirwa abasaga ibihumbi 30, ni mu gihe Ebola imaze kubatwara abasaga ibihumbi bibiri kuva muri Kanama 2018. Yagarutse kandi ko kwitabira iyi gahunda bigaragaza ubushake bwa politiki y’ibihugu byombi mu guhashya icyi cyorezo.


Cosmos Kusimwa Bishisha, Minisitiri w’Ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya DRC

Kuva umwaka ushize Ebola yongeye kugaragar muri DRC, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo gukaraba intoki, gupima umuriro w’abinjira ku mipaka, ibigo byihariye ku gusuzuma no kuvura uwagaragaraho Ebola, n’izindi. Gukingira bukaba uburyo buzunganira ingamba zose zihari.


Gukaraba intoki ni imwe mu ngamba zo gukumira Ebola


Ifoto y’abayobozi bitabiriye itangizwa ry’ubukangurambaga mu karere ka Rusizi