Published Sunday , on 24 February 2019, 18:55:35 by Jean Claude Muvunyi


Bamwe mu batuye umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga ubwo basurwaga n’itangazamakuru ku wa 20 Gashyantare 2019 baritangarije ko babona ibiti bivangwa n’imyaka bibafatiye runini.

Uwihoreye Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Karucura mu kagari ka Rwasare wateye amapapaye n’indimu mu rutoki yemeza ko bimuha umusaruro ndetse bikanarwanya isuri kandi bitabangamiranye.

Yagize ati: “Ubu abana banjye babona imbuto zo kurya ntiriwe njya ku isoko nkumva biranshishije.”

Nyiramana Julienne na we utuye muri aka kagari yemeza ko avoka ziri mu murima we zimuha umusaruro ushimishije yewe zikanamuha n’inkwi.

Agira ati: “Ubu bino biti iyo bimaze kugandara cyane, mbwira umuntu akurira agatemaho amashami make kugira ngo bitaguma gutera igicucu mu murima bikabangamira indi myaka. Urumva nyine ko mpita nanaboneraho inkwi. Ikindi iyo byeze turya avoka tutaziguze izindi nkazigurisha nkakuramo amafaranga”.

Byukusenge Bernard wateye kareyandara agaburira inka ze yemeza ko izongerera umukamo ku kigero gishimishije.

Cyiza Jean Claude ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri uyu murenge wa Mushishiro avuga ko ibi biti birumbura imirima kuko amababi yabyo atanga ifumbire ndetse bikanatanga umusaruru.

Agoronome Cyiza Jean Claude aganira n’abanyamakuru

Gusa aba baturage bavuga ko bafite imbogamizi yo kutabona ingemwe ku buryo bworoshye kuko ngo uwatuburaga izi ngemwe yigendeye kandi hari ibiti byumye bashaka ibibisimbura.

Cyiza we ahamya ko hari ababyangiza bakabibuza gukura bitewe no kutumva neza akamaro kabyo ndetse akavuga ko umurenge ugiye gushaka ba rwiyemezamirimo batubura izo ngemwe kugira ngo uzajya akenera igiti icyo ari cyo cyose cyo gutera azajya ahita akibona.

Nyuma y’uko umushinga witwa Water for people uciriye amaterasi y’indinganire muri uyu murenge wanahise uha abawutuye ibiti bivangwa n’imyaka byo gutera kuri iyo mirwanyasuri byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.

Yongeyeho ko mu rwego rwo kubibungabunga neza hagiye gushyirwaho rwiyemezamirimo uzajya upatana gutera ibiti akabikurikirana kugeza bikuze.

Mu karere ka Muhanga hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitare 802.05 hakaba haratewemo ibiti by’imbuto bigera ku 2833 nk’uko twabibwiwe na Mpagaritswenimana Vedaste ushinzwe ibidukikije muri aka karere.