Published Monday , on 4 March 2019, 16:31:08 by Jean Claude Muvunyi

Ubwo twasuraga abatuye umurenge wa Mushishiro batubwiye ko amaterasi y’indinganire, imiringoti ndetse n’ibyobo bifata amazi ubwo byacukurwaga babaranduriye imyaka bahita bumva babizinutswe.

Umubyeyi utashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu kagari ka Rwasare we avuga ko guca amaterasi mu masambu yabo byayangije kuko bagiye basiga uduterasi duto tugoye guhinga.

Akomeza anavuga ko atazahinga kuri aya materasi kuko ngo abona ntacyo yakwezaho bitewe n’ubuto bwayo.

Ubwo twamubazaga igituma asa n’uvugana uburakari yasubije ko uwitwa Karemera watsindiye gutunganya imirwanyasuri muri uyu murenge wa Mushishiro yabatemaguriye insina ntabahe n’ingurane akanabategeka gutera ibiti bo babona ko nta kamaro.

Yanatubwiye ko bamwe banze guteraho ibiti kuko bavuga ngo ntibyaramira abana nk’urutoki rwabo batemye.

Uwihoreye Jean Baptiste wo mu mudugudu wa Karucura we yavuze ko bamaze ibihembwe bibiri by’ihinga bahinga ku materasi y’indinganire ariko ngo bari kubona umusaruro uruta uwo babonaga bagihinga mu mirima ihanamye.

Yagize ati: “Tugihinga ku misozi itarwanyijeho isuri, twashyiragamo agafumbire imvura igahita ikijyanira mu kabande. Ariko ubu iterasi riba rishashe neza ku buryo igumamo ndetse ubu aho twasaruraga ibiro 200 by’bishyimbo tubasha kuhabona ibiro 500.”

Akomeza avuga ko bateraho ibiti n’ibyatsi kuri iyi mirwanyasuri bityo bikabafasha kubona inkwi n’ubwatsi bw’amatungo bitabagoye ndetse bikanarinda ubutaka bwabo isuri.

Cyiza Jean Claude ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri uyu murenge wa Mushishiro ubwo twamubazaga uko abona imyumvire y’aba baturage, yemeje ko hakiri umubare muto utarumva neza akamaro k’imirwanyasuri ku buryo bagiye kongera ubukangurambaga babucishije mu nteko z’abaturage.

Yavuze ko impavu hakozwe uduterasi duko ari uko hari imisozi ihanamye cyane ,ariko ngo dutanga umusaruro mwiza. Yasabye aba baturage guhindura imyumvire, ati: “Amaterasi yaje agamije kurwanya isuri no kongera umusaruko ukomoka ku buhinzi ndetse n’ ubworozi kuko haterwa ibiti n’ubwatsi bigaburirwa amatungo. Ubwo rero iyo akorwa hari ibiba ngombwa ko biva ku butaka birimo izo nsina ndetse n’indi myaka. Ubwo rero abaturage baba bakwiye kumva ko bikorwa mu nyungu zabo.”

Bamwe baracyahinga ahahanamye

Ku buso bugize u Rwanda, hegitare 165000 nizo gusa zihingwaho. Ibi rero bisaba kububungabunga neza hacibwa imirwanyasuri ndetse hanaterwa amashyamba kugira ngo ibidukikije birusheho gusigasirwa