Published Wednesday , on 27 October 2021, 21:40:10 by Uwimana Joselyne

Imwe mu miryango itari iya Leta ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu irimo IMRO (Ihorere Munyarwanda Organization) ikorera mu Karere ka Muhanga ivuga ko inzengo z’ibanze zirimo abakuru b’imidugudu ndetse n’abanyamabanga nshigwabikorwa ko bagerageza guhisha imibare y’abahohotewe cyane abana.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye muri aka karere yitaniriwe n’abakorera imiryango itandukanye itari iya Leta hagamijwe kurebera hamwe uburyo bafasha abaturajye kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribakorerwa, n’uburyo bagana inzego zibishinzwe mukurenganurwa, by’umwihariko bagaruka ku bana bahohoterwa abayobozi ndetse n’ababyeyi babo bakabihisha.

Umwe mu bari bitabiriye amahugurwa, Pasteri Nyiraneza Albertine ukorana n’umurwango witwa Humuriza Tamari foundation urwanya ihohoterwa cyane ku bana n’abagore, avuga ko bagihura n’imbogamizi ku bayobozi kuko iyo bakoze igenzura kenshi imibare bahabwa n’abayobozi ntihura niyo babonye.

Yagize ati "Kenshi iyo twamanutse tugiye kureba abafite ibibazo ntabwo imibare tubona ihura n’iyo abayobozi baba baduhaye, sinamenya niba ari uko baba bafite itavuguruye cyangwa se wenda ari ukwanga kugaragara nabi, kuko nk’umuyobozi iyo mu gace ayobora hagaragayemo abana benshi babyaye nawe arabibazwa akanahabwa amanota make, nkeka rero ko ariyo mpamvu".

Mukandungutse Charlotte ni umuvugizi akaba anashinzwe ibijyanye n’amategeko muri IMRO, avuga ko ikibazo cyo kutabwirwa imibare y’ukuri bahura na cyo kenshi, akaba asaba abayobozi gufatanya kugirango bizarusheho gukemuka. Yagize ati "Iki kibazo kirahari cyane mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, harimo ba mudugudu na bagitifu b’utugari ndetse n’imirenge, gusa turasaba ko byakosoka tugafatanya guhangana n’icyo kibazo kuko iyo uhishiriye umwana wahohotewe noneho wanabyaye uba ukomeje kumwicira ubuzima kurushaho ndetse n’uwo yabyaye, bigatuma n’iyo haza uburyo bwo kubafasha butabageraho kuko bataba bagaragajwe".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko icyo kibazo atakizi ariko ko kiramutse gihari abayobozi baba bakosa cyane kuko ntaho yaba ataniye n’uwamuhohoteye. Yagize ati "Haramutse hari umuyobozi uhisha umwana wahohotewe nawe ubwe yaba ari kumuhohotera noneho we akubye kabiri kuko n’uwo yabyaye aba ahohoterwa. Ntabwo bikwiye kubihishira kuko aba ari abafatanyabikorwa dufite bo kudufasha kwita ku baturage, kandi twese nibo dukorera. Nkaba nsaba buri wese kuba yabigira ibye kugirango dufatanye kwita kuri abo bana".


Kayitare Jacqueline, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yahwituye ababa bahishira abana bahohotewe

Mu karere ka Muhanga, raporo zatanzwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri zerekana ko abakobwa 243 babaruwe mu mirenge yose y’aka akarere, batewe inda muri 2020 mu gihe bari mu biruhuko binini byatewe n’icyorezo cya COVID19.