Published Monday , on 3 December 2018, 16:16:08 by Bucyibaruta Kabera Samson


Umusaza w’imyaka 62 witwa Muhigira Augustin utuye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba, umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside uwitwa Mukarunyana Mariya wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yamwica kuko ngo abo yishe ari 49 akaba yamugira uwa 50.

Nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Masoro Ndahayo Ildephonse yabitangarije Nonaha.com, yavuze ko koko uyu musaza ari mu maboko y’ubugenzacyaha, hakaba hari gukorwa iperereza ari ugutegereza imyanzuro y’ibizarivamo. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Murambi.

Nk ‘uko igitabo cy ‘amategeko mpanabyaha kibiteganya uyu Musaza Muhigira Augustin aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo ya 116 ivuga ko umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, agerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo cyirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).