Published Monday , on 5 November 2018, 10:12:57 by Jean Claude Muvunyi

Mu Kagari ka Nyabugogo muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 hamenyekanye ko umugore witwa Niyonsaba Odette yabyaye umwana akamuta mu musarane ku bw’amahirwe agatabarwa kare agakurwamo akiri muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Mukasano Agnes aganira na NONAHA.com yavuze ko uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka 33 bamenyeshejwe na nyir’igipangu yabagamo ko yataye uruhinja.

Yagize ati: "Mu ma saa moya nibwo umuturage witwa Evariste n’umupangayi we baje ku kagali batubwira ko umukozi w’uwo mupangayi abyaye agahita ata umwana mu musarane. Twahise tumenyesha abadukuriye, Polisi n’irondo ry’umwuga tuhageze dusanga umwana akiri muzima."

Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga akaba ameze neza dore ko ngo basanze yari agejeje igihe cyo kuvuka.

Uyu Niyonsaba yari acukije undi mwana ufite imyaka itanu, ariko ntiyashoboye kudutangariza icyamuteye kujugunya uyu yari amaze kubyara.

Abaturage twasanze ahabereye ibi bavuze ko aya ari amahano, ndetse n’uburakari bwinshi bakaba bamusabiraga ibihano bikomeye.


Niyonsaba yahise ajyanwa n’inzego z’umutekano

Gitifu Mukasano yashimiye abatangiye amakuru ku gihe ndetse akanasaba buri wese kubigira intego kuko bigira akamaro.