Published Sunday , on 15 September 2019, 20:29:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura Victory sport yasezereye APR FC kuri Penaliti, ikagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, byarangiye itwaye iri rushanwa itsinze ikipe ya Rayon Sport.

Ni umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 15 Nzeri 2019, kuri Stade Amahoro i Remera, aho byarangiye Mukura itsinze Rayon sport ibitego 2 kuri 1.

Mbere y’umukino abafana ba Rayon sport cyane cyane batangarizaga umunyamakuru wa Nonaha.com ko bizeye intsinzi bashingira ko APR bahora bahanganye yamaze gusezererwa na Mukura bari bagiye guhura. Gusa byarangiye umukino utangiye amakipe yombi asatirana, ishyaka ari ryose, gusa ku munota wa 50, Mukura yabonye Penaliti maze Samuel Nwosu Chukwudi arayinjiza.

Ni nyuma y’uko Saidi Iragire akoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina. Hanyuma ku munota wa 53, Ndizeye Innocent atsinda icya kabiri cya Mukura.

Igitego rukumbi cya Rayon Sport cyatsinzwe ku munota wa 65, gitsinzwe na Sarpongo kuri penality.

Muri uyu mukino ku munota wa 69’ Rutanga Eric yabonye ikarita itukura, arengeje umupira arangije agonga umusifuzi abishaka, amutera agatuza.

Twabibutsa ko umwanya wa 3, watwawe na Police FC itsinze APR FC, igitego 1-0.