Published Tuesday , on 10 August 2021, 21:15:55 by Uwimana Joselyne

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burasaba abacuruzi bose kutitwaza ko batamenya igihe ibyo bacuruza byarangiye maze bakagurisha ibicuruzwa byarengeje igihe, ngo ni bimwe mu bituma bangiza ubuzima bw’abaturage, bityo bagasabwa kujya bagenzura sitoke zabo bakamenya ibyataye igihe.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’ibicuruzwa baba bafatiye mu maduka y’abacuruzi byarangije igihe. Avuga ko abacuruzi bakwiye kwita ku byo bacuruza bakamenya ko bakwiye guha abaturage ibintu bitataye agaciro.

Yagize ati "Bimwe mu byo twagize harimo n’ibicuruzwa bitandukanye biba byarangije igihe biba bigicuruzwa na bamwe mu bacuruzi. Tuba twabikuye mu maduka babiha abaturage. Ni ibintu bibabaje kandi bikwiye gucika. Nk’iyo tubafashe rero biregura bavuga ko ngo bataba babizi ko byarangiye kuko baba bararanguye ibintu byinshi bityo ntibamenye ko hari bimwe byarangiye. Akaba ari yo mpamvu tubasaba kujya bagenzura ibyo bacuruza buri gihe bakamenya ibyaragije igihe bakabikuramo".

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bakwiriye kurwanya ibi bintu bivuge inyuma, byaba ibiyobyabwenge cyangwa abantu bacuruza ibyaragije igihe.

Musafiri Hassan ni umwe mu ruri rwo, yagize ati "Urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge dukwiriye kurucyaha tukababera intangarugero. Ikindi abacuruza ibintu byarangije igihe, ku bwanjye namwita umurozi kuko aba yangiza ubuzima bwa benshi, cyane nkutazi gusoma arabicyura akabigaburira abantu kandi benshi, urumva rero ko bigira ingaruka kuri benshi".

Tuyisenge Ange nawe ati "Abacuruzi bitwaza ko baba babibitse batabizi, gusa bagakwiye kubigenzura kandi burya iyo ari kubicuruza aba ari kwangiza ubuzima bwa benshi. Umucuruzi aba areba amafaranga gusa atitaye ku buzima bw’abantu agiye kwangiza".

Muri iki gikorwa harimo ibiyobyabwenge (urumogi na kanyanga, inzoga zo mu dusashi ziva Uganda), inzoga z’inkorano, ibicuruzwa bitemewe birimo ibiba byararangije igihe ndetse n’amavuta yo kwisiga azwi nka mukorogo byose hamwe bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 3,052,300.