Published Thursday , on 1 July 2021, 08:21:00 by Uwimana Joselyne

Abaganga bakorera mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, biherereye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko mu kazi bakora baranzwe no kubura ubumuntu bakavura abarwayi babatandukanya, bishobora guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, basabwa kubyamaganira kure.

Babigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena, ubwo Ibitaro bikuru bya Ruhengeri byari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakoze urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Muhoza rushyinguwemo Abatutsi basaga 800 biciwe ku cyahoze ari Urukiko, barabunamira bahashyira indabo, banaremera abarokotse Jenoside batishoboye, babaha inka ebyiri zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 236.

Bamwe mu barokotse Jenoside basabye abaganga kwita ku babagana babungabunga amagara yabo, batabanje kubavangura nk’uko byaranze bagenzi babo bakoze Jenoside, banasaba Ibitaro kuzashyira ikimenyetso cy’Urwubutso kuri ibi Bitaro kugira ngo amateka yahabereye atazibagirana.

Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abacitse ku icumu mu Karere ka Musanze IBUKA, Mukanoheli Josee, avuga ko ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside bibatera imbaraga zo kwiyubaka n’icyizere cyo kubaho. Yagize ati "Turashima cyane uruhare rw’Ibitaro bya Ruhengeri byadufashe mu mugongo bakanaremera abacitse ku icumu batishoboye babaha inka nziza mwabonye, ibi bitugarurira icyizere cyo kubaho no kwiyubaka. Mu byifuzo dufite harimo no kubaka ikimenyetso cy’Urwibutso ku bitaro kandi kubera ubuyobozi bwiza bwaho barabyumvise kandi hari icyizere ko bazabikora dufatanye kubungabunga amateka y’ibyahabereye".

Nibagwire Domitile ni umukecuru washyikirijwe inka, avuga ko kubona amata byaramugoraga cyane, ariko akaba yishimira ko agiye gusazira ku nkongoro. Agira ati "Ndishimye cyane, iyi nka bampaye inyongereye icyizere cyo kubaho kuko ngiye gusazira ku nkongoro, ubusanzwe nakundaga amata, ariko kuyabona ntibinyorohere, kuba nari umworozi, ariko Jenoside igasiga nta nka n’imwe ngira, byarambabazaga. Imana isubuize aho aba bana banjye bakuye, kuko batumye nongera kumva icyanga cy’amata"

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr. Muhire Phiribert, asaba abaganga kurangwa n’umutima wa kimuntu urangwa no kwita ku barwayi batavanguye kuko aribwo bazabasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Ni ibintu bibabaje kumva ko umuganga wabonaga umurwayi amugana, amutezeho gukira ari we wamwicaga! Ibyaranze bagenzi bacu muri Jenoside biteye agahinda, uyu munsi ubutumwa tubaha ni ukurangwa n’umutima wa kimuntu, bakavura abarwayi nta kubatandukanya, bakumva ko bigomba kujya mu nshingano zabo birinda amacakuburi agamije kubuza ubuzima abantu, kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside bifuza ko ku Bitaro hashyirwa ikimenyetso cy’Urwibutso, yemeza ko kiri muri gahunda bafite, ariko bizajyana n’uko ibikorwa byo kubaka Ibitaro bizashyirwa mu bikorwa, avuga ko nibitangira kubakwa bizabafasha kugena aho icyo kimenyetso cy’Urwibutso kizashyirwa kandi ko biri mu nshingano zabo.