Published Saturday , on 9 February 2019, 08:41:54 by Uwimana Joselyne


Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Jonhston, avuga ko kuba abagororwa b’abagore batoranijwe kwiga umwuga bizafasha basubiye mu ngo iwabo kugabanya ubukene cyane ko umugore afite uruhare runini mu iterambere ry΄umuryango.

Umwe mu bahagarariye abagororwa bari muri iyi gahunda , Mukankuranga Domitile, avuga ko kuba bigishwa kwihangira umurimo bizatuma nyuma yo kurangiza ibihano bahawe batongera kwijandika mu byaha bimwe na bimwe bakoraga kubera ubukene.

Yagize ati “Abenshi muri twe hano turi muri Gereza kubera gukora ibyaha binyuze mu nzira za hafi zo kumva ko twakira vuba, bigatuma bagongwa n΄amategeko, buri wese ni byiza ko atera imbere, ariko nanone si byiza ko umuntu abinyuza mu nzira mbi. Ubu rero twatangiye kwigishwa imyuga inyuranye, ibi bizadufasha gukomeza kwiteza imbere, nyuma y’uko tuva hano, ningera hanze nzaba nzi kudoda kuko gewe nize ubudozi nzapiganirwa amasoko nk’abandi bose, iki gikorwa Leta y’u Rwanda yakoze muri Gereza ya Musanze njye numva nta handi kiba ku isi”.

Minisitiri Jonhston Busingye atangaza ko gahunda yo kwigisha abagororwa imyuga igamije kubaha ubuzima inshuro ya kabiri, ndetse ngo ibi bikorwa bikazagera ku bagororwa bose. Ashimangira ko iyi ari imwe mu nzira zo kubafasha kubona amahitamo meza.

Yagize ati “Ntabwo nakwemeza ko ari yo nzira izarandura ikibazo burundu ariko nakwemeza ko ari imwe mu nzira ituma uriya muntu uvuye muri gereza azi umwuga byatuma atongera kwishora mu bikotrwa bibi agamije kubona amaramuko, aya rero ni amahirwe na yo bahawe yabafasha kwikura mu bukene”.

Abagore bagera ku bihumbi bibiri n’urubyiruko 500 nibo bari guhabwa izi nyigisho. Uyu mushinga ukaba uzatwara agera kuri miliyoni 75, mu gihe cy’imyaka 3, ukazakorera muri Gereza ya Musanze, na Nyagatare aho uzigisha urubyiruko.

Imwe mu myuga izahabwa urubyiruko rw΄abagororwa ni ubusuderi, kogosha, kubaza ndetse no kubaka, mu gihe abagore bo bari kwigishwa kudoda ndetse gutunganya imisatsi, bose bakazahabwa ibikoresho by’ibanze, ndetse n’impamyabushobozi zabafasha gushaka akazi, mu gihe bazaba barangije ibihano byabo.