Published Monday , on 11 February 2019, 21:34:47 by Uwimana Joselyne


Abakora akazi k’uburaya mu karere ka Musanze barakangurirwa kugira uruhare mu kwirinda Sida, bakibutsa abakiriya babo gukoresha agakingirizo.

Bamwe mu bakora aka kazi bakorera muri uyu mujyi bavuga ko bagerageza kwirinda ariko ko kuri bo bigoye cyane.

Umwe mu bakora uburaya utashatse ko tumuvuga amazina yagize ati "Kwirinda Sida natwe biratureba kandi turabigerageza ariko kuri twe biba bigoye, udukingirizo tuba tudufite ariko hari utakemera akakanga burundu, kuko ari amafaranga tuba dushaka urongeza maze ukemera ugakorera aho".

Undi nawe utashatse ko tumuvuga izina yagize ati "Jye mfite imyaka 20 naje mu buraya mfite imyaka 15 ariko sindandura Sida, ngerageza gukoresha agakingirizo gusa hari igihe umukiriya aza akakanga wabona wabuze uko ugira ntayo kurarira wabonye ukemera, ni akazi nyine nta kundi twabigenza gusa tugomba guhinduka tukajya tugakoresha umukiriya yakwanga ukamureka".

Nizimana J.M.V uhagarariye umushinga ANSP ushinzwe kurengera ibyiciro byihariye, avuga ko bariho bakora uko bashoboye ngo Sida igabanuke kuko mu bakora uburaya ariho iri cyane, yagize ati "Abakora umwuga w΄uburaya bakunze kugaragaraho ubwandu ku kigero kiri hejuru, ubwo rero kuba bayifite kandi bakora uburaya banduza abantu benshi bigatuma rero tugomba kubitaho ku buryo bwihariye kugirango bafate imiti neza cyangwa mu gihe barwaye nk’imitezi ndetse n’izindi be kuzanduza abandi ahubwo bivuze neza kandi banywe imiti neza, ikindi tubakangurira kujya bakoresha agakingirizo mu gihe batarareka uyu murimo bakora".

Abakora uburaya barwaye Sida mu Rwanda bari ku kigero cya 45% naho abayirwaye muri rusage bagera kuri 3%.