Published Sunday , on 25 April 2021, 09:15:04 by Uwimana Joselyne

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi miri Mata 1994 bo mu Karere ka Musanze, Akagari ka Kigombe, bibutse ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza, banashimangira ko ibihe bikomeye bacamo bibatiza imbaraga zo guharanira kwiyubaka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2021 cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kigombe n’abafatanyabikorwa babo, aho cyabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ahahoze Urukiko hiciwe Abatutsi basaga 800 ku Karere, bakomereza ku Rwibutso rwa Muhoza ahashyizwe indabo bunamira imibiri y’abazize Jenoside bahashyinguye.

Iki gikorwa cyakurikiwe no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, aho umwe yahawe ibyo kurya bizamufasha muri ibi bihe undi agahabwa inka, ni nyuma y’uko yari amaze icyumweru apfushije iyo yari yarahawe muri gahunda ya Girinka.

Mukangarambe Josephine ni umubyeyi wahawe inka n’Akagari ka Kigombe, avuga ko atabona uko agaragaza ibyishimo atewe no kubona iyi nka, ashimira abayimuhaye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora bubereka ko bubari hafi. Agira ati "Sinabona uko mvuga, ibyishimo ntewe no kongera kubona inka mu rugo rwanjye, iyo narimfite yapfuye ku munsi wo gusoza icyunamo iri kubyara. Nabanje kwiheba ariko nibuka ko twiyemeje ko mu bihe bibi nk’ibi ariho tuzajya dukura imbaraga zo kwiyubaka, ndashimira cyane ubuyobozi bw’Akagari ka Kigombe bunshumbushije indi, ntirengagije Perezida wacu uhora atwitaho aduhora hafi ibihe byose, nshimira inkotanyi zatumye tubaho, ndazikunda cyane"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe Mukamusoni Djasmin avuga ko ibikorwa bakora mu gihe cyo kwibuka birimo gusura inzibutso hirya no hino mu Gihugu, ariko ubu bakaba baricaranye n’abafatanyabikorwa babo, baganira uburyo basura Urwibutso rwa Muhoza no kuremera abarokotse batishoboye, ariho bahisemo gutanga inka n’ibiribwa, ndetse ashimangira ko ari ibikorwa bizakomeza gukorwa mu Gihugu uko bazajya babona ubushobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko n’ubwo hakiri abarokotse Jenoside bafite ibibazo byinshi birimo amazu ashaje n’ibindi, batabibagiwe, ahubwo uko bizajya biboneka bitewe n’ubushobozi buhari bazajya babihabwa.

Agira ati "Muri ibi bihe byo kwibuka hari ibikorwa dukora, icya mbere ni ukwibuka ikindi ni uguhumuriza abarokotse tubasura, tubibutsa ko batagomba guheranwa n’amateka mabi, tugira n’abo turemera nk’uko byagenze uyu munsi, tunashimira Akagari ka Kigombe kabigizemo uruhare"

"Ikindi ahari abantu ntihabura ibibazo, abarokotse baracyafite ibibazo, amazu ashaje, abatarabona inka n’ibindi, ntabwo twabibagiwe ahubwo uko ubushobozi buzajya buboneka tuzajya tubafasha, kuko twifuza ko bose bagira imibereho myiza"

Ubusanzwe Akagari ka Kigombe kagira gahunda zo gusura inzibutso zitandukanye mu Ntara zose no mu mujyi wa Kigali, bagamije kwiga no gusobanukirwa amateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibikorwa bijyana no gusura no kuremera abatishoboye barokotse Jenoside.