Published Sunday , on 13 January 2019, 11:57:00 by Uwimana Joselyne

Mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye Nyakinama mu Karere ka Musanze hongeye kubera iserukiramuco rihuje ibihugu 10 bya Afurika ryari rigamije gufasha no gusobanurira abasirikare imico idandukanye yo mu bindi bihugu.

Umwe mu basirikare bari bitabiriye iri serukiramuco Major John Mbale waturutse Zambia avuga ko iyo baje muri iri serukiramuco bumva babyishimiye kuko bibafasha kumenya imico y΄ibindi bihugu ndetse bakabasha no kugaragaza iyabo. Yagize ati "iyo turi hano tugaragaza iby΄iwacu tukabereka ibyo turya tukabereka imyambaro yacu bakatwigiraho natwe tukiga iby΄iwabo, nk’ubushize twazanye ibinyabwoya abanyarwanda baratangara cyane ariko twebwe iwacu turabirya ntakibazo kirimo, iyo baje rero bamenya umwihariko wabo"

Guverineri w΄intara y΄Amajyaruguru Gatabazi J.M.V avuga ko kuba abasirikare basigaye bategura iki gikorwa ari byiza, yagize ati "Kera ubundi twari tuzi ko abasirikare ari abo kurinda igihugu bagacunga umutekano gusa ariko ubu kuba baratangiye no gusangiza umuco bagenzi babo baturuka mu bindi bihugu ni uguha isura nziza igihugu cyacu kandi niyo bagiye mu butumwa bw΄akazi hanze birabafasha kumenyera muri icyo gihugu kuko baba bazi imico yaho"

Umuyobozi w΄ishuri rikurui rya gisirikare rya Nyakinama Gen. Major Jean Bosco Kazura avuga ko kuba abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bahurira hano bakagaragaza imico yabo bibafasha mu kazi kabo nk΄igihe bagiye mu butumwa bw΄akazi ndetse n’ahandi, yagize ati "Abasirikare baturutse mu bihugi 10 bitandukanye ariko bahuje akazi bakora ndetse bishoboka ko bazahurira ahantu hatandukanye mu kazi, ni byiza ko bamenyana ku mico yabo, bakamenyana mu kazi no mu mibanire no kurushaho kwegerana muri Afurika".

Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare Gen.Majoro Jean Bosco Kazura

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kane ryitabiriwe n΄ibihugu birimo Ethiopia; Kenya, Ghana, Nigeria, Malawi; Rwanda, Senegal; Tanzania, Uganda, Zambia bakaba bamurikaga ibyino umyambaro ndetse nibyo barya.


Hagaragajwe imico itandukanye mu mbyino


Hagaragajwe imico itandukanye mu biribwa