Published Tuesday , on 14 January 2020, 11:02:19 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gashaki bavuga ko basa n’abambuye na REG aho yanyujije umuyoboro w’amashanyarizi ariko ntibahabwe ingurane z’ibyabo imyaka ikaba ibaye irindwi, bizezwa ko bazishyurwa ariko bagategereza bagaheba.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko bahejewe mu gihirahiro kuko iyo babajije bababwira ko harimo bamwe batujuje ibisabwa bakibaza niba bazakomeza gutegereza kugeza ryari kuko babona imyaka ibaye myinshi babeshywa ko bariho bakosora abatujuje ibisabwa

Kubwimana Herive ni umwe muri bo, agira ati "Nkajye baraje barambarurira basanga bandimo miriyoni imwe na maganabiri, batubwira ko bitarenze ukwezi bazaba batwishyuye, bagenda bagiye naho bagarukiye barongera barabarura ngo byarapfuye, mbese birirwa muri ibyo dore imyaka irindwi irihiritse turi muri ibyo! Jyewe rwose mbona batubeshya baratwambuye"

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV mu kiganiro aherutse gukorana n’abanyamakuru yasabye ko abo baturage bakwishyurwa ibyabo batabarindirije abatujuje ibyangombwa, yagize ati “Abujuje ibisabwa bakwiye kuba bishyuwe ntibakomeze guhera mu gihirahiro, naho abatarabyuzuza nabo bagakosorerwa bakazayahabwa ariko abaturage bakava mu karengane. Tugiye kubikurikirana nabo bishyurwe"

Umukozi ushinzwe ishami ry REG mu karere ka Musanze, Nsabimana Joel Elvis, yavuze ko hakozwe ibarura mu kwezi kwa karindwi kandi bumva bigiye gukemuka, yagize ati "Nibyo koko aba baturage hashize igihe tubarimo amafaranga, ariko noneho hakozwe urutonde rwa nyuma rwo mu kwezi kwa Karindwi, abo rero twasanze bujuje ibisabwa bazahabwa ingurane zabo bitarenze ukwezi kwa kabiri".

Aba bayobozi bavuga ko abujuje ibisabwa babafitiye amafaranga agera kuri 16,445,342 naho abandi batujuje ibyangombwa bo bagikurikirana amadosiye yabo, gusa mu karere kose hakaba hari abandi bagera kuri 800 nabo bakiberewemo umwenda ariko nabo bakabizeza ko bazayahabwa vuba.