Published Wednesday , on 1 August 2018, 08:56:12 by Christophe Hitayezu


.FESPAD yabanje kuzenguruka umujyi wa Musanze mbere yo kujya muri Stade Ubworoherane

Abitabiriye iserukiramuco ny’Afurika ry’imbyino, FESPAD, mu ntara y’Amajyaruguru batunguwe n’imibyinire y’abanyasenegali ndetse n’abakongomani bo muri Congo Brazzaville yiganjemo ingufu nyinshi no gukaraga umubyimba mu buryo butandukanye n’uko basanzwe babibona ku banyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Nyakanga 2018, ni bwo FESPAD yakomereje mu turere nyuma yo gutangizwa tariki 29 Nyakanga i Kigali, ikaba yari yakomereje mu turere twa Musanze na Rwamagana.

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’amajyaruguru bavuga ko hari bimwe byabatunguye, Kamayirese Clementine agira ati “Bitandukanye n’imibyinire yacu, nabonye uko bariya bana b’abakobwa bo muri Senegali bikaraga mbona ni ibintu biryoheye amaso ariko binasaba ingufu nyinshi z’umubiri”.

Banatunguwe no kubona umunyasenegali wohereza umuriro mu kirere n’umunwa, akanitwika ntashye

Mu kuzenguruka umujyi wa Musanze ibihugu byamurikiraga abanyamusanze iby’iwabo, aha ni Senegal

Jean de Dieu Habimana we yagize ati “Abo muri Congo banyemeje rwose, uburyo bikaraga ubona bitandukanye kure n’ibyacu. Ikindi cyanejeje ni uriya muhanzi uririmba Ancien Combatant, namwumvise kuva ndi umwana, ubu mfite imyaka irenga 25, sinakekaga ko namubona, nishimye cyane ntiwabyumva”.

Congo Brazzaville mu mbyino z’iwabo

Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville yaririmbiye abanyamusanze Ancien Combatant barishima

Minisitiri w’umuco muri Senegal, Abdou Latif Coulibaly avuga ko umuco ari ikintu gikomeye kandi abanyafurika hari imico myinshi bahuje, ndetse ko n’imbyino n’ubwo zibyinwa mu buryo butandukanye ariko imicurangire n’imibyinire usanga ifitanye isano, bityo ko umuco wagira uruhare no guhuza abatuye Afurika.

Minisitiri Itoua atanga ubutumwa ku bitabiriye FESPAD i Musanze

Umuco wahuza abanyafurika…

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV avuga ko iri serukiramuco Nyafurika ari umwanya wo kwerekana ko abanyafurika n’ubwo baba batandukanye mu buryo bw’imipaka y’ibihugu ariko bafite icyo bahuriyeho cyane cyane cy’umuco harimo n’uyu ushingiye ku mbyino kandi ko ufite ingufu zo guhuza abatuye uyu mugabane.

Gatabazi agira ati “Umuco ni zo mbaraga zikomeza guhuza abantu bakumva ko babihuriyeho, uyu ni umwanya mwiza wo kubaka ubumwe hagati y’abanyafurika”.

Guverineri Gatabazi yabyinnye ikinimba karahava

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gatabazi yavuze ko iri serukiramuca riramutse ryitabiriwe n’ibihugu byose bya Afurika, buri gihugu kikazanamo umuco wacyo bikimuka bikajya mu kindi gihugu gutyo gutyo, ari ko abantu barushaho gukundana no kunga ubumwe bwabo ndetse bakarushaho kwigana ibikorwa by’iterambere babona, Ati “Abaje basuye aho abami bitirirwaga amazina, barebye umujyi wa Musanze, barebye ibirunga, barebye ibiyaga, ejo bazakomeza bajye Rubavu barebe n’ibindi byiza, uko banezerwa bizatuma bazana n’imiryango yabo baze kuruhukira hano mu Rwanda n’abanyarwanda babe bajya iwabo.

Nyuma ya Musanze na Rwamagana, hatahiwe Rubavu, Huye na Nyanza mu kwakira ibitaramo by FESPAD, kuwa kane i Nyanza habe igitaramo kizwi nka "I Nyanza twaramye", naho kuwa Gatanu tariki eshatu Kanama bisorezwe i Nyanza ku rwego rw’igihugu. FESPAD n’umuganura by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti "Umuco, isõoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira ".

Andi mafoto

Guverineri Gatabazi yishimiye Zao Zoba anamusaba ko nibasoza agaruka ku rubyiniro


Abaturage bari bitabiriye bishimishije


Umuco nyarwanda na wo waramuritse

Ambasaderi wa Congo Brazzaville mu Rwanda, Guverineri Gatabazi JMV na Minisitiri w’umuco muri Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihugu - Rwanda Nziza