Published Tuesday , on 18 May 2021, 08:37:37 by Uwimana Joselyne

Abikorera bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Muhoza, biyemeje gukoresha imbaraga zabo zose mu bikorwa byo kubaka Igihugu bakosora bagenzi babo bijanditse mu bikorwa ndengakamere bya Jenoside yakoerewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni amagambo bagarutseho kuri uyu 15 Gicurasi 2021, aho bibutse Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza, aho bashyize indabo ku Rwibutso bunamira inzirakarengane za Jenoside yakoerewe Abatutsi bashyinguyemo.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo ruva ku isoko rya GOICCO berekeza ku cyahoze ari ingoro y’amateka ya Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi basaga 800 bari bahahungiye, bakomereza ku Rwibutso rwa Muhoza, basoreza mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, aho imiryango ibiri yorojwe inka zifite agaciro k’ibihumbi 800. Indi miryango 20 nayo ihabwa ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku bazifashisha muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kananga Claver wahawe inka ashimira cyane PSF yamworoje inka, anashima by’umwihariko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwatangije iyi gahunda.
Agira ati "Ndashimira cyane abikorera ba Muhoza banyoroje inka, icyo navuga Imana ibongerere ubushobozi bwo kwita ku bandi nkatwe, iyi nka igiye kuduha akazi ko kuyitaho ndetse izongera ubumwe n’ubusabane n’iterambere mu muryango. Nshimye cyane Perezida wacu watangije iyi gahunda, tubona ko abaturokoye ari nabo bakomeje kutwitaho."

Kabageni Noliatha nawe ati "Cyera iwacu twari tworoye inka nyinshi, tukanywa amata tugahaga, muri Jenoside barazimaze, ubu nyuma y’imyaka 27 nongeye kubona inka, ndishimye cyane kuko ngiye kongera kubaho neza, kandi ibyo PSF idukoreye bitumye twongera kwigirira ikizere no kwibuka ariko twiyubaka"

Uhagarariye abikorera bo mu murenge wa Muhoza Shirubwiko Emmanuel, avuga ko igikorwa bakoze cyari kigamije kwereka abarokotse Jenoside ko batari bonyine ahubwo bifatanije nabo, anashimangira ko ari igikorwa kizakomeza bitewe n’uko bazajya bishakamo ubushobozi, kugira ngo bifatanye n’abo mu rugendo rw’iterambere.

Turatsinze Straton umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Musanze, avuga ko abikorera bashoye amamiliyoni yabo mu bikorwa byo guhembera no gutera inkunga Jenoside, ibintu avuga ko byabasigiye isomo rikomeye, kugira ngo biyubakire Igihugu kizira Jenoside.

Yagize ati "Muri Jenoside yakoerewe Abatutsi abikorera bakoze amahano batera inkunga Jenoside, ibyo bakoze ntibari bazi ingaruka bazahura nazo, aho basigaye babundabunda kandi bari bakize, abandi barafungwa. Niyo mpamvu twiyemeje gukosora ibyo bakoze duharanira iterambere ry’abanyarwanda n’igihugu cyacu".

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rucyahana Mpuhwe Andrew asaba abikorera gushyira hamwe mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kuko aribwo batazavunika mu rugendo rw’iterambere barimo.

Agira ati "Turi mu minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, Akarere twifatanije n’abikorera bo mu Murenge wa Muhoza, icyo tubibutsa ni uko aricyo gihe cyo gushyira hamwe bubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, kuko aribwo batazavunika mu rugendo rw’iterambere barimo, kandi aho bazadukenera bazatubwire twifatanye".

Mu Karere ka Musanze habarurwa abikorera basaga ibihumbi 10, muri bo abikorera bo mu Murenge wa Muhoza bishyize hamwe bakusanya asaga miliyoni enye, bakoresheje mu bikorwa byo kubaremera inka n’ibiribwa.