Published Monday , on 29 October 2018, 22:46:00 by Uwimana Joselyne

Abofisiye 13 batangiye amahugurwa mu karere ka Musanze basabwe gusabanukirwa n’akazi kabo mu butumwa bw’amahoro boherezwamo.

Ibi babisabwe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Peace Academy Col Jill Rutaremara ubwo hatangizwaga aya mahugurwa aho yabibukije ko kugirango buzuze inshingano mu butumwa bw’amahoro ari uko bagomba kuba basobanukiwe n’ibyo bagiye gukora.

Yagize ati “Akenshi ahoherezwa abntu mu butumwa bw’amahoro haba hari ugushyamirana, aho rero bisaba ko impande zombi ziba zishyamiranye bazunga bakamenya gutanga amaraporo n’uburyo atangwamo n’ibindi, ibi byose rero bisaba ubumenyi buhagije ari nayo mpamvu bahabwa aya mahugurwa”.

Lt. col Bwenge Jimy umwe mu barimu uhugura aba bofisiye aravuga ko muri aya masomo harimo ibice bitatu bizabafasha mu kazi bazaba bagiyemo.

Yagize ati “Amasomo tubaha ari mu byiciro bitatu igice cya mbere kirimo amasomo y’ubutumwa bwo muri ONU, ikindi ni imyitozo ngiro ku buryo ibyo bazakora bizaba bisa n’ibyo bashobora guhura na byo, ibi bituma tumenya neza niba koko umunyeshuri azaba yumvise ibyo yize mu magambo byose rero bizabafasha kunoza akazi kabo nk’uko biteganijwe”.

Aya mahugurwa bitegenijwe ko azamara ibyumweru bitatu, yitabiriwe n’abofisiye 13 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afuraka.