Published Thursday , on 18 March 2021, 08:27:11 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bakozi bakoraga imirimo itandukanye mu bwubatsi bw’imihanda mito ya kaburimbo irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze, basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhembwa amafaranga yabo bari bamaze ukwezi kurenga bishyuza rwiyemezamirimo wabakoreshaga.

Aya mafaranga bayahembwe kuri uyu wa 16 Werurwe 2021, nyuma y’uko kuwa 15 Werurwe bari bazindukiye ku biro by’Akarere ka Musanze, kugira ngo batakambire ubuyobozi bubakorere ubuvugizi bishyurwe.

Aba baturage bagaragarizaga ubuyobozi bw’Akarere n’itangazamakuru ko kuba barakoze ntibahembwe, kandi akazi bakora muri ibyo bikorwa byo kubaka imihanda aribyo bibatunga umunsi ku wundi, byarabagizeho ingaruka z’ubukene, kwirukanwa mu mazu bakodesha, amadeni n’ibindi, ariho baheraga basaba kwishyurwa ngo nabo bivane mu bibazo barimo.


Batakambiye Akarere ngo bafashwe kwishyurwa ayabo bakoreye

Nyirazuba Aisha ni umwe mu bishyuzaga amafaranga bahise bishyurwa, we na bagenzi be avuga ko bishimye bikomeye kuba babonye amafaranga bakoreye, kuko bagiye kuyakemuza ibibazo bahuye na byo kubera gutinda guhembwa.

Yagize ati "Ni ibyishimo bikomeye kuba tubonye amafaranga yacu, njye nararaga ntasinziriye kubera ibibazo natewe no gutinda guhembwa, none ndayabonye ubanza ndibuyite izina pe! Ubu sinkihebye ngiye kwishyurira umwana ku ishuri kuko yari agiye kurata ibizamini, nishyure amadeni, mpahe. Mbese turishimye cyane!"

Shumbusho Djhuma nawe yashimiye by’umwihariko itangazamakuru n’abayobozi babakoreye ubuvugizi bakaba bishyuwe, anagaragaza impungenge batewe n’uko bamwe muri bo bakwirukanwa bazizwa kuba baragaragaje ibibazo byabo.

Ati "Ndashimira ubuyobozi n’abanyamakuru bumvise ikibazo cyacu bakadukorera ubuvugizi tukishyurwa, nk’ubu umugeni wanjye namubwiraga ko ntarahembwa ntabyumve akagira ngo nyajyana ahandi, ariko ubu arabona ko ntamubeshyaga, twasaga n’abihebye ko tutazayabona kuko tumaze ukwezi tudahembwa, hari n’abari bamaze atatu bayategereje bamwe baranavuye mu kazi. Gusa dufite impungenge ko bagiye kutwirukana mu kazi kuko twavuze ikibazo cyacu, twumvise bivugwa."

Umukozi wa Resilience Professionals Ltd, Ukuriye Intara y’Amajyaruguru Niyomucamanza Verte avuga ko ikibazo cyatewe n’uko amafaranga yatinze kuboneka, bakabimenyesha bamwe abandi ntibabibwirwe ari byo byatumye bibwira ko batazayabona, gusa ngo ntawe bateganyaga kwambura kuko Ubusanzwe bahembwaga neza.

Yagize ati "Ikibazo uko cyagenze bari guhembwa ku itariki ya 12 Werurwe, ariko haza kuvuka ikibazo cyatumye uwo munsi ataboneka, nk’uko babivuga navuganye na bake muri bo mbiseguraho mbabwira ko azaboneka kuwa mbere cyangwa kuwa Kabiri, natunguwe no kumva ko kuwa mbere bagiye ku Karere kuvuga ko bambuwe, banavuze ko ari amezi atatu ariko mu by’ukuri ni ukwezi. Nk’ubu habayeho kugabanya abakozi kuko akazi kendaga kurangira nabo ukabona ntibabyumva bagashaka guteza ibibazo, ariko mubonye ko birangiye neza. Ibyo bavuga ngo bazirukanwa kuko bagaragaje ikibazo, bahumure ntibizaba kuko ni uburenganzira bwabo, ninjye mbakoresha kandi ntawe nasezereye."

Abakozi bakoraga imirimo itandukanye yo kubaka imihanda mito ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze bose hamwe bagera ku 100, bavugaga ko bamaze ukwezi badahembwa, kuri ubu bakaba bamaze kwishyurwa asaga miliyoni zirindwi.