Published Monday , on 2 November 2020, 08:07:08 by Uwimana Joselyne

Bamwe mubaturage batuye mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye, n’abamwe mu bantu bakizenguruka mu ngo bakagura imyenda n’inkweto bishaje, kuko bishobora kubakurira icyorezo cya covid-19.

Ibi babishingira ku kuba muri iki gihe isi yugarijwe nicyorezo cya covid-19 n’ URwanda rurimo aho minisiteri y’ ubuzima yashyize ahagaragara ingamba zo guhangana n’iki cyorezo bituma basobanukirwa ko kwambarana ari kimwe mubishobora kubanduza iki cyorezo.

Umurerwa Janviere yagize ati" Nanjyaga numva umukozi wanjye ambwira ko hari aho bagurira imyenda ya make, yewe nawe akayigura, nyuma naje gukurikirana nsanga ni imyenda birirwa bagura mu ngo z’abantu batandukanye, ni ikibazo gikomeye kuko ababa barayambaye ntawuzi uko ubuzima bwe buhagaze, no muri iki gihe cya covid19 biroroshye kuyanduzanya biturutse kuri iyo myenda baba baguze"

Uwineza Devotha nawe ati" Hari abagore rwose birirwa bazenguruka mu baturage bagura imyenda n’inkweto byambawe, ibi byakwanduza abantu byihuse kuko usanga imyenda bagura bayigurisha n’inshuti cyangwa se abaturanyi bacu, abana babo bakina n’abacu ibyo byose ni ibyatuma twanduzanya, usibye nibi binateza ubujura, tukaraba dusaba ko abayobozi bakora uko bashoboye bigacika"

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Nyuma y’aho iki kibazo kigejejwe ku muyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ababigura n’ababigurisha ko bitemewe kuko baba bakoze ikosa ryo kugendagenda mu ngo kandi bitemewe mu bihe byo kwirinda COVID-19.

Yaguze ati “Abo bantu birirwa bazerera mu ngo z’abantu babaririza ibyo bagura bishaje, cyangwa bashuka abakozi bahasanze bakabibagurisha, Ni byiza kwirinda kwirirwa bagendagenda mu ngo muri ibi bihe bya COVID-19 nabyo sibyo kuko bashobora no kwanduza abandi n’ibyo bagura ntibazi ba nyira byo uko bahagaze kuri iki cyorezo, turabikurikirana kandi ababikora bazahanwa.’’

Abahanga mu y’ubuzima nabo bagarutse kuri iki kibazo

Dr Utumatwishima Abdallah ni umuyobizi w’ibitaro bya Rwamagana, akaba kandi yarakunze kwifashishwa mu kwita kubarwayi banduye icyorezo cya covid19 muri ibi bihe turimo, avuga ko kwambara umwenda w’undi muntu utazi mugihe utameshwe neza, bishobora kwanduza indwara nyinshi zitandukanye zirimo na covid19 n’izindi zandurira mu matembabuzi nkayo.

Yagize ati" Ubundi umubiri w’umuntu ubaho udukoko twinshi (bacterie) cyane ku ruhu rw’umuntu habaho udukoko twiza ndetse n’utubi, utwiza rero turwanya utubi ariko hari igihe utubi tuba twinshi bigatuma umuntu yandura indwara"

Aba bagura iyi myenda bakunze kuyigurishiriza mu masoko ya byangabo, Gataraga nahandi abaturage bakaba basaba ko babafasha bigacika mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.