Published Monday , on 19 September 2022, 12:31:17 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bahoze ari abazunguzayi nyuma bakajyanwa gucururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze bavuga ko banditswe ku rutonde bizezwa ko bazahabwa inkunga izabafasha kongera igishoro cy’ibyo bakora, nyuma bagatungurwa no kumva ko iyo nkunga yahawe abandi.

Ngo nyuma yo gutegereza amaso agahera mu kirere,aba bacuruzi berekeje aho bari barabwiwe ko bazahererwa ayo mafaranga basanga arimo guhabwa abatari baranditswe ku rutonde.

Uwera Jeanette yagize ati “ Twamenyeshejwe umunsi n’aho bazaduhera iyi nkunga tuhageze utungurwa no gusubizwayo batubwirwa ko tutatari mu mubare w’abahabwa iyo nkunga twemerewe ,ko ahubwo yagenewe abandi. ”

Kabanyana Aline nawe ati “Nka twe twari abazunguzayi, baduha ibisima byogucururizaho noneho twe b’abakene batwemerera ko bazaduha inkunga yo kongera igishoro.

Tugeze ku murenge dusanga yahawe abandi batayagenewe kandi uko twese twari twariyanditse nta n’umwe wagaragayemo ahubwo bayihereye abayobozi bacu nibo bayatwaye,tugasaba abayobozi ko iki kibazo
bagikurikirana.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko ibivugwa n’aba bahoze mu bucuruzi bwo gutembereza ari ukubeshya; ko nta nkunga bigeze bizezwa n’ubuyobozi.

Ati: “Hari umushinga waje ushaka gufasha abagore 100 basanzwe bacuruza ariko ntabwo bavugaga abazunguzayi; ahubwo nari nabakoreye ubuvugizi ko na bo bafatwa muri abo bagore basi bagafata 10 muri bo ariko ntwabo intego nyamukuru yari ugufasha abazunguzayi.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza igaragaza ko abahoze mu
bikorwa by’ubuzunguzayi bahawe ibibanza bagera ku 127 bahabwa ibisima 60 byo gucururizaho.