Published Friday , on 22 November 2019, 21:27:47 by Naomi Irakoze Mugaragu

Bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero (urugo mbonezamikurire rw’abana bato) ryitwa Imburabuturo ryo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bavuga ko kuba babafiteyo byahinduye imirire yabo kuko bigishwa ibijyanye no gutegura indyo yuzuye.

Mukeshimana Christine ufite umwana umaze imyaka itatu mu irerero, avuga ko mbere atarahamujyana yaburaga umusigarana mu gihe we yagiye gushaka imibereho, ndetse ko banaryaga ibyo biboneye.

Mu magambo ye yagize ati: “Nkurikije uko yari abayeho mbere, namusigaga mu muhanda akandagara ntawe umucunga, ariko aho iri rerero riziye rikita ku bana bato, hari icyo byafashishije abana ndetse natwe ababyeyi, hari igihe twafataga ibijumba n’ibishyimbo tugateka tukuzuza amasiniya tukumva ko twagabuye! Ariko noneho bagezeho batwigisha ukuntu tugomba gutegura indyo yuzuye no gutegura agakono k’umwana kugira ngo agire ubuzima bwiza, ikindi, igihe nagiye mu murima umwana iyo namusize ku irerero ngenda nta kibazo mfite, nzi ngo saa sita ndataha mpure n’umwana nta kibazo yagize”.


Mukeshimana Christine aganira n’umunyamakuru

Mukantwari Catherine nawe ufite umwana muri iryo rerero akanaba umurezi w’aba bana, agira ati: ”Umwana wanjye yirirwaga azerera, afite imico mibi, nkajya nsanga yarwanye n’abandi bana, ariko aho irerero riziye tumujyanayo tubona iyo myitwarire irahindutse”.

Nshimiyimana Emmanuel ni umukozi w’umushinga FXB utanga serivisi zirimo iz’amarerero, avuga ko ubushobozi bwari buke bwo gutuma abana babasha kujya mu mashuli y’incuke, ndetse na bamwe mu bana baburaga aho basigara mu gihe ababyeyi babo bagiye gushakisha imibereho, ariko ko ubu byahindutse, ndetse n’abana bahava bitwara neza mu mashuri abanza ugereranije n’ab’aho amarerero ataragera kuko baba bahawe ubumenyi butandukanye muri ECD.

Muri aka karere ka Musanze hari amarerero 25 yegereye abaturage, ndetse n’amarerero yo mu ngo 92, hifashishwa abakorerabushake (care givers), babanza kwigishwa uburyo bwo kwita ku bana, uretse ibi kandi abana bahabwa igikoma kandi bakava mu ngo ntibigunge, bakigishwa ibibafasha mu mikurire myiza no kurwanya imirire mibi n’igwingira.