Published Wednesday , on 8 January 2020, 23:41:56 by Uwimana Joselyne

Humura Elvin wabaye uwa mbere mu gihugu mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko agiye gukora uko ashoboye kose no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Trop Commun) akazaba ariwe uba uwa mbere mu gihugu.

Uyu mwana w’imyaka 11 y’amavuko avuga ko icyamufashije ari ugukurikiza inama z’ababyeyi ndetse n’ikigo yigagaho, agira ati “Ababyeyi banjye bakundaga kunkurikirana cyane, bakamenya ko nakoze umukora ndetse n’ikigo nigagaho nkigera mu wa gatandatu bakundaga kumbwira ko ninshyiramo imbaraga nzaza mu bana 10 ba mbere mu gihugu, bigatuma nanjye nshyiramo imbaraga, nkakunda no gusobanurira abandi bana. Iyo nabaga mbasobanurira byatumaga nanjye niyibutsa, ibyo byose rero nzakomeza kubikoresha bizatume nongera no kuba uwa mbere mu kindi cyiciro nkomerejemo”.

Gisagara Rujari ni umubyeyi wa Elvin, avuga ko kuba umwana we yarabaye uwa mbere byamutunguye, gusa ko uyu mwana yagaragaraga nk’umuhanga kandi ko akunda gushyira ibintu bye ku murongo. Agira ati “Elvin ni umwana utuje cyane kandi agakunda kubahiriza igihe, usanga akora ibintu yatekerejeho akaba n’umuhanga, gusa ntitwumvaga ko yaba uwa mbere mu gihugu natwe byaradutunguye. Tuzaguma kumufasha ku buryo azakomeza kuba uwa mbere kuko ariyo ntego yiyemeje”.


Humura Elvin n’ababyeyi be

Umuyobozi w’iahuri rya Wisdom Shool uyu mwana yigagamo, Nduwayezu Elie, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yifazaga umwana uzaza nibura mu icumi ba mbere kuko yari afitiye icyizere abana bahigaga, agira ati “Uyu mwana akigera mu mwaka wa gatandatu narabibonaga ko ashoboye, nkahora mubwira ko agomba kuza mu icumi ba mbere, none nibyo yakoze. Si nawe gusa kuko hari n’undi wabaye uwa gatandatu, ibyo byose rero ni impanuro ndetse no gukomeza kwita ku bana ubaremamo icyizere”.

Humura Elvin afite intumbero zo kuzaba umushakashatsi n’umuvumbuzi, ndetse n’umuhanga mu bijyanye n’ubutabire (Chemistry), akaba yaroherejwe kwita muri Kigali Parents School.