Published Tuesday , on 5 November 2019, 08:04:15 by Uwimana Joselyne

Umugore w’abana bane utuye mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Bukinanyana wari umaze imyaka igera kuri 18 asembere, atagira aho kuba kugeza n’aho yashatse guta abana akajya kuba mayibobo kubera imibereho mibi, ubu yasabwe n’ibyishimo ubwo yahabwaga inzu yubakiwe n’abagore bo mu muryango RPF inkotanyi.

Muhawenimana Asuma yagize ati, "Aho nari ntuye iyo imvura yagwaga nabyukaga nkicara. Nabaga mu nzu nishyura 3000 ku kwezi, rimwe na rimwe nayo sinyabone bakanyirukana, ku buryo ubu nari narafashe umwanzuro wo gukura umwana mu ishuri akajya akorera inzu nanjye nkakorera ibyo kurya, ariko nabwo nkumva ko nzagenda nkabata kwa nyirakuru nkigira kuba mayibobobo y’umukecuru, kuko nta kundi nari kubigenza. Ubu ndashima ko mbonye inzu yanjye, ngiye kwiteza imbere abana nabo bakiga kandi nzageza undi mwaka nk’iki gihe hari aho maze kwigeza".

Akimpaye Christine ni umugore uhagariye umuryango wa RPF inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, yagize ati, "Twateguye ukwezi k’umuryango kugirango dukemure amakimbirane turwanya ihohoterwa ndetse tunakangurira abagore kugira isuku, tunubakira abagore batishoboye. Ubu rero uyu murabona ko tumuhaye inzu, ibikoresho byo mu nzu, ibyo kurya ndetse tumuha n’ibihumbi ijana byo kuzashaka icyo akora yikura mu bukene".

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV unahagarariye umuryango RPF Inkotanyi muri iyi ntara, avuga ko iki gikorwa abagore biyemeje ari cyiza kuko iyi ntara igifite imiryango itagira aho kuba myinshi, yagize ati, "Twihaye intego y’uko bitarenze uyu mwaka mu Ukuboza imiryango yose izaba yabonye aho kuba, rero aba bagore nabo bagize igitekerezo cyo kudufasha gukura abantu mu bwigunge babubakira inzu ni igikorwa cyiza kandi dushishikariza n’abandi kubigiraho nabo, nk’urubyiruko, abagabo ndetse n’abandi batandukanye bakomeze bubake iguhu cyacu dushyize hamwe".

Si iyi nzu gusa abagore bubatse muri iyi ntara kuko bamaze kubaka inzu eshanu, muri buri karere bahubatse inzu zigiye zifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice ndetse bakongeraho ibikoresho byo mu rugo, byose bigahabwa agaciro ka miliyoni 15.